
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Kane yubuye ibirego byayo ku Rwanda, irushinja kuba nyirabayazana w’ibibazo byugarije abaturage bo mu burasirazuba bwayo.
Hari mu kiganiro Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho, Patrick Muyaya na mugenzi we Rose Mutombo w’Ubutabera bagiranye n’abanyamakuru.
Muri iki kiganiro cyabereye i Kinshasa, aba baminisitiri bombi bakunze gusubiramo ibirego by’uko u Rwanda ruha ubufasha umutwe wa M23; ibyo rutahwemye guhakana.
M23 kugeza ubu iracyagenzura uduce dutandukanye tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kubura imirwano n’Ingabo za Congo mu mpera za 2021.
Muyaya yavuze ko "hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ibikorwa by’ibyaha byakozwe n’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije na M23 zishyigikiye."
Yavuze ko intambara y’uriya mutwe n’Ingabo za Congo yatumye ababarirwa muri miliyoni 2.3 bahunga ingo zabo, na ho amashuri arenga 300 arasenywa andi afatwa bugwate.
Yunzemo ko iyo mirwano yanangije "mu buryo bukomeye" Pariki y’Igihugu ya Virunga, ibyatumye Congo Kinshasa ihomba za miliyoni z’amadolari ya Amerika.
Ikindi ngo ni uko iriya mirwano yatumye abaturage bo mu duce iberamo badashyirwa kuri lisiti y’itora, ibishobora kugira ingaruka ku matora arimo n’ay’umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ukuboza.
RDC yongeye kubura biriya birego, mbere y’iminsi mike ngo i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habere inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Byitezwe ko nta gihindutse Kinshasa ishobora kuzakoresha iyi nteko rusange iteganyijwe mu cyumweru gitaha nk’umwanya wo kugaragaza ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’ibibazo biyugarije.
Ibi birimo ubwicanyi ingabo zayo ziheruka gukorera mu mujyi wa Goma ndetse n’itabwa muri yombi ry’umunyamakuru Stanis Bujakera; ibiri mu byatumye mu minsi mike ishize ubutegetsi bwa Congo bushyirwaho igitutu cyinshi n’amahanga.
1 Ibitekerezo
motari Kuwa 16/09/23
Abakongomani bahora bafute uwo bagerekaho ibibazo byabo: mwibuke le contentieux belgo-zairois ivihe yarangiriye
Subiza ⇾Tanga igitekerezo