
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abayobozi batandatu ba koperative yitwa COOTHEVM rukekaho kunyereza umutungo wayo w’arenga Frw miliyoni 690.
COOTHEVM ni koperative igizwe n’abahinzi b’icyayi, ikaba ikorera ku Mulindi ho mu karere ka Gicumbi.
Mu bo RIB yemeje ko ifunze harimo uwahoze ari perezida wayo, Kabarira Jean Baptiste na Mugabowakaniga Athanase kuri ubu uyiyobora.
Aba "bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’iyo koperative ungana na 690,451,909 Frw."
Ni amafaranga bakekwaho kunyereza hagati y’umwaka wa 2021 kugeza muri uyu wa 2023.
Abacyekwaho icyaha bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba, mu gihe dosiye yabo iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB ku rubuga rwayo rwa X yongeye kwibutsa abaturarwanda ko itazihanganira umuntu uwariwe wese uzanyereza umutungo wa rubanda ashinzwe gucunga.
Tanga igitekerezo