Umunyapolitiki Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya yiyemeje guhungabanya amahoro y’iki gihugu kugeza igihe Perezida William Ruto azemerera ko yibye amajwi mu matora yabaye mu mwaka ushize, akegura.
Odinga ubwo yaganiraga n’abagize ihuriro Azimio la Umoja kuri uyu wa 26 Gicurasi 2023, yavuze ko kwiba amajwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu byabaye akamenyero, kandi ngo no mu yo Perezida Ruto yatsinze muri Kanama 2022 byarabaye.
Yavuze ko kuri iyi nshuro, Perezida wa Kenya agiye kwishyura ikiguzi kinini gituruka ku iyibwa ry’amajwi ngo ryabaye mu mwaka ushize. Ati: “Nta gushidikanya ko Azimio yatsinze. Tugiye gutuma iyibwa ry’amajwi rihenda cyane ku buryo nta muntu uzongera kuritekereza.”
Odinga yavuze ko kugeza ikibazo cy’iyibwa ry’amajwi kizakemukira, nta mahoro azaba muri Kenya. Ati: “Murebe icyo ubujura bw’amatora bukoreye ubukungu bwacu. Imisoro yo ku mihanda izamuye ikiguzi cy’ubuzima. Kugeza igihe iki kibazo kizakemukira, nta mahoro azabaho.”
Raila Odinga wemeza ko yakabaye ari we uyobora Kenya kuva mu mwaka ushize, arateganya gusubura imyigaragambyo ya buri cyumweru yari yarangije, kuko ngo Perezida Ruto yanze ko bumvikana.
Tanga igitekerezo