
Umukino ubanza wa CAF Confederation Cup wagombaga guhuza Rayon Sports na Al Hilal Benghazi yo muri Libya, wamaze gusubikwa.
Amakipe yombi yagombaga guhura ku wa Gatanu w’iki cyumweru, mu mukino ubanza wagombaga kubera i Benghazi.
Rayon Sports ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yahoze yitwa Twitter, yatangaje ko uyu mukino wamaze gusubikwa.
Iyi kipe yavuze ko "bitewe n’ibyago by’ibiza byagwiriye igihugu cya Libya, umukino w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup wagombaga guhuza Rayon Sports na Al Hilal Benghazi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi ntabwo ukibaye."
Yunzemo ko "nyuma y’ibiganiro byahuje abayobozi b’amakipe yombi hafashwe umwanzuro wo gusaba impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ko imikino yombi yabera i Kigali mu Rwanda ku matariki yakwemezwa."
Uyu mukino wasubitswe mu gihe Rayon Sports yari yamaze kugera muri Libya.
Umukino wasubitswe nyuma y’uko Al Hilal yari yasabye CAF kwigiza inyuma umukino wayo, bitewe n’imyuzure ikomeye iheruka kwibasira Libya, by’umwihariko Umujyi wa Benghazi.
Kugeza ubu imibare irerekana ko ababarirwa mu 6,000 bamaze guhitanwa n’iriya myuzure, mu gihe abarenga 10,000 baburiwe irengero.
Bijyanye n’ibyangirijwe n’iriya myuzure, amakipe yo muri Libya yandikiye CAF ayigaragariza ko atiteguye gukina bijyanye no kuba akiri mu cyunamo cy’abapfuye.
Kugeza ubu haracyategetejwe umwanzuro wa CAF.
Amakuru avuga ko CAF yisanze mu rujijo rukomeye, bijyanye no kuba ubwo yagezaga kuri FERWAFA ibyo kuba umukino wa Rayon Sports wakwigizwa inyuma yamenyeshejwe ko iyi kipe yamaze gutangira urugendo, bityo ko kurusubika bitapfa gukunda.
Tanga igitekerezo