Ikipe ya Real Madrid iri mu bibazo kubera imikinire idashimishije ya Kylian Mbappe mu mwaka w’imikino wa 2024/2025. Mbappe amaze gutsinda ibitego bibiri gusa kuva muri Nzeri, kandi aherutse guhusha penaliti y’ingenzi mu mukino wa Champions League batsinzwe na Liverpool ibitego 2-0 i Anfield.
Uyu mukinnyi w’imyaka 24, witezweho byinshi kubera ubuhanga bwe, yakomeje kugorwa no kwitwara neza. Yatangiye umwaka akinishwa nk’umusatirizi wo hagati aho atorohewe, ndetse no gusubira ku mwanya we wo ku ruhande rw’ibumoso ntibyatanze umusaruro.
Nk’uko amakuru atangazwa na Football Espana abivuga, Real Madrid yitabaje Zinedine Zidane, umwe mu bakinnyi n’abatoza b’icyitegererezo b’iyi kipe, ngo agire uruhare mu gufasha Mbappe kongera kwitwara neza. Zidane ni umuntu Mbappe yakuze afatiraho icyitegererezo kandi ni nawe wigeze gusaba Real Madrid kumusinyisha ubwo yari akiri umukinnyi muto.
Zidane azi neza uko ibihe bigoye mu mwaka wa mbere muri Real Madrid biba bimeze kuko nawe yanyuze muri izo ngorane nk’umukinnyi. Abayobozi b’ikipe barizera ko inama za Zidane zizafasha Mbappe gusubirana ubushobozi bwamugize umwe mu bakinnyi b’icyitegererezo ku isi.
Real Madrid ishimangira ko nubwo Mbappe akiri mu bihe bikomeye, bazi neza ko azagaruka mu bihe bye byiza bidatinze, kandi uruhare rwa Zidane rushobora kuba ingenzi muri urwo rugendo.
Tanga igitekerezo