Umuraperi Rick Ross wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atangaza ko ateganya kwiyamamariza kuba Mayor w’umujyi wa Fayetteville.Ni nyuma y’uko yimwe uruhushya rwo kuhakorera igitaramo ngarukamwaka yakoraga.
Ibi yabitangaje mu ntangiro z’iki Cyumweru, aho yavuze ko umwaka utaha aziyamamariza kuba umuyobozi w’uwo mujyi.Yatangaje ko ubuyobozi bwa Fayetteville yabwandikiye ibaruwa ibasaba ko bamuha uruhushya rwo gukora igitaramo akunda gukora buri mwaka ,ariko bumutera utwatsi,
Byabaye nk’ibibabaza uyu muhanzi, maze yandika ku rukuta rwe rwa Instagram,ko umwaka utaha ateganya kwiyamamariza kuba Mayor.Ati"Nkunda Fayetteville cyane .Umwaka utaha ndashaka kwiyamamariza kuba Mayor"
Yakomeje agira ati" Ndashaka kumenya amajwi asabwa kugirango umuntu atsindire kuba Mayor.Ndumva nifuza kubimenya kuko ndabikeneye nshaka kumuba hanyuma tukagira ibihe byiza.Tugiye guha abantu amahirwe no kubazamura .
Ibirori ngarukamwaka biba Ross akora buri mwaka, abikorera ku mihanda ku buryo buri muhisi n’umugenzi aba afite amahirwe yo kubikurikirana.Kuri iyi nshuro rero bikaba bikomeje kuvugwa ko atabikora bitewe n’uko yimwe uruhushya.
Rick Ross n’umuherwe kuko abarirwa akayabo ka miliyoni 55 z’amadolari muri raporo ya 2023 nk’uko tubikesha Forbes Magasine ndetse niwe nyiri inzu ya Maybach Music,itunganyirizwamo umuziki muri USA ndetse n’in’icyamamare mu njyana ya Rap.
Tanga igitekerezo