Roberto Firmino wahoze akinira ikipe ya Liverpool n’ikipe y’igihugu ya Brésil yabaye umushumba mukuru w’itorero ry’ivugabutumwa yashinze i Maceio, muri Brazil.
Roberto Firmino n’umugore we Larissa Pereira bashinze itorero ryabo bise Evangelical Church muri Brazil nk’uko ikinyamakuru Glob cyibitangaza.
Iki kinyamakuru kivuga ko tariki ya 30 Kamena 2024 Roberto Firmino n’umugore we basigiwe kuba abashumba b’iri torero ryabo.
Roberto Firmino n’umugore we batangaje ko gushinga itorero cyari icyifuzo cyabo kuva umunsi bakiriyeho Yesu Kristo.
Bagize ati: “Kuva twahura na Kristo bwa mbere, icyifuzo cyaje mu mitima yacu. Turashaka ko abantu bumva uru rukundo rwatugezeho. Ubu dufite ikindi cyifuzo n’inshingano: kuba abapasitori mu izina ry’Imana.”
Ntabwo ari ubwa mbere Firmino agaragaye asangiza ubutumwa bw’Imana abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yatangiye kubikora muri 2020 ubwo yabatizwaga.
Umubatizo wabereye muri piscine yo muri Liverpool mbere y’uko afungura Itorero rya Manah Church muri Maceio ryaje guhindukamo Evangelical Church, nyuma y’umwuka abatijwe.
Ubwo yabatizwaga Roberto Firmino yagize ati: “Yesu ni urukundo, nta bisobanuro. Gusa umwizere, wemere kandi wumvire Umwuka Wera."
Firmino yavuye muri Liverpool mu mpeshyi ishize nyuma yimyaka umunani muri iyi kipe. Uyu mugabo w’imyaka 31 yatsinze ibitego 111 atanga imipira ivamo ibitego 75 mu mikino 362 yakinnye.
Mu gihe yamaze muri Liverpool yatwaye Premier League, Champions League, Club World Cup, Carabao Cup na FA Cup n’ibindi bikombe byinshi bikomeye.
Tanga igitekerezo