Umugabo ukomoka muri Brazil akaba umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Ronaldinho yageze mu muziki.Rurangiranwa, Ronaldinho yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo nshya ya Bad Bunny “Where She Goes”.
Mu binyamakuru bitandukanye , birigutangaza amakuru y’icyamamare cyabiciye bigacika mu mupira w’amaguru , Ronaldinho wagaragaye mu mashusho y’indirimbo y’inshuti ye.
Ni indirimbo yiswe "Where She Goes" y’umuhanzi Bad Bunny, aho kuri uyu wa Kane uyu muhanzi yasakaje amashusho yayo hagaragaramo uyu mukinnyi Ronaldinho ukomoka mu gihugu cya Bresil.Iyi ndirimbo imaze kurebwa cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, by’umwihariko kuri You Tube ikaba imaze kurebwa na Miliyoni hafi 6.
Ni mu gihe Benito Antonio Martinez, cyangwa se Bad Bunny, asanzwe ari umukunzi wa Sports by’umwihariko akaba ni umukunzi wa siports by’umwihariko NBA aho aherutse kugaragara ubwo Los Angeles yari yahuye na Lakers.
Si ubwa mbere Ronaldinho,yingiye mu by’umuziki kuko no mu 2021 yashyize hanze indirimbo yitwa Tropa do Bruxo ndetse mu mashusho yayo harimo abakobwa bambaye utwenda two kogana. Siyo ndirimbo gusa yakoze kuko no muri 2017 nabwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa Sozinho bisobanura “njyenyine”.
Tanga igitekerezo