Abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka mu karere ka Rubavu, bavuga ko batazi iby’icyorezo cy’ubushita bw’inkende (MonkeyPox) cyageze mu Rwanda, kimaze iminsi cyugarije Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.
Abaganiriye na BWIZA ni abakorera ku mupaka muto wa Gisenyi (Petite barriere), uhuza umujyi wa Gisenyi na Goma bavuga ko nta makuru bafite kuri iki cyorezo kandi ntan’ingamba babona zashyizweho na Leta mu kucyirinda, cyangwa ngo hagire uza kubamenyesha uko bakwitwararika.
Masengesho Philippe, ukora akazi ko gutwara imizigo ku igare ry’abafite ubumuga ku mupaka uhuza Rubavu na Goma we na bagenzi be bavuga ko nta makuru kuri iki cyorezo bafite.
Ati "Nta makuru dufite kuri iki cyorezo, kuko twebwe twikomereje akazi nk’ibisanzwe, ntiturabona ingamba zashyizweho mu ku gikumira ku ruhande rw’Igihugu runaka."
Akomeza avuga ko hakiri imbogamizi ku kuba batarasobanurirwa iby’iki cyorezo bishobora gutuma bacyandura, agasaba ko nimba cyageze ku butaka bw’u Rwanda bakwegerwa bakaganirizwa.
Uyu witwa Fabrice, ukora akazi k’ubukarani ku mupaka muto wa Petite barriere, avuga ko iki cyorezo gikwiriye gukumirwa hakiri kare, kugira ngo kitazagera mu Rwanda kikababangamira nk’uko Covid-19 yabangamiye imikorere yabo.
Nyandwi Ezeckiel, nawe ni umukarani bwambukiranya umupaka kuri uyu mupaka muto ahamya ko nta makuru na make azi kuri iki cyorezo cya MonkeyPox, agasaba ko bakwiriye kwegerwa bakagirwa inama z’uko bakwirinda kugira ngo bazagitahana.
Aba baturage nubwo bavuga uku, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024 cyatangaje ko iki cyorezo cyamaze kugera ku butaka bw’u Rwanda.
RBC binyuze muri Dr. Rwagasore Edson, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo yemeje ko abantu babiri aribo mu Rwanda bamaze kwandura iki cyorezo cy’ubushita bw’inkende (MonkeyPox).
Dr. Rwagasore Edson yatangarije RBA ko iki cyorezo atari indwara ifite ubukana, ariko abasaba ko bakwiriye kwirinda.
Mu buryo yatangaje bwo kwirinda iki cyorezo, harimo gukaraba kenshi amazi meza, kwirinda guhura no kwegerana ni abanduye iki cyorezo.
Iki cyorezo kandi cyandurira mu gusomana, gupfumbatana ni uwayanduye.
Tanga igitekerezo