Abakoraga ubucuruzi bw’akajagari (ubuzunguzayi) mu karere ka Rubavu bavuga ko nyuma yo guhigwa bukware n’inzego zishinzwe umutekano, bigiriye inama yo kujya kubukorera mu mujyi wa Goma, uhana imbibi n’uwa Gisenyi.
Aba baturage biganjemo ab’igitsina gore bakoraga ubucuruzi bwo kugenda bikoreye ibyo bacuruza ku mutwe, bose icyo bahuriraho ni uko babukora ngo bashakishe amaramuko.
Icyizanye Justine, umuturage wo mu murenge wa Rugerero ho mu karere ka Rubavu ucuruza imineke mu ibasi, mu kiganiro na BWIZA yavuze ko nyuma yo kubona Ubuyobozi bubafata bukabafunga yahisemo kujya gukorera i Goma.
Ati: "Ubuyobozi bwo mu Rwanda bwaradufataga bukadufunga, twanze kwiba tuza gushakisha igitunga abana, duhitamo kujya dufata ibasi yuzuye imineke tukajya kuyitembereza i Goma, kandi tubona ubucuruzi bugenda."
Akomeza avuga ko muri iki gihugu kubera ko nta ngamba zirafatwa zo guhangana n’ubucuruzi bw’akajagari, iyo ajyanyeyo ibasi yuzuye imineke ashobora kuyungukamo ibihumbi 3 Frw, akavanamo ayo ahahisha ndetse akagira ayo yizigama.
Mugenzi we wanze kwivuga amazina, avuga ko bagiye kureka gukorera mu mujyi wa Gisenyi inzego z’ubuyobozi zibageramiye, kuko zabakaga ibyo bacuruzaga, zikabakubita, zitibagiwe kubajyana mu nzererezi, ibi bikaba byarabateje ibihombo bikabije.
Mulindwa Prosper,Meya wa Rubavu,avuga ko bakurikirana ibikorerwa ku butaka bw’u Rwanda,ko iby’ahandi bitabareba,
Ati :"Tubaha ibyangombwa kugira ngo bambuke banyuze ku mupaka, dore ko dufite abaturage bagira ibyo batwara i Goma n’abagira ibyo bavanayo, rero twebwe tureba ibibera ku butaka bwacu ibyo hakurya ntibitureba, dore ko na Congo itaratugaragariza ko abaturage bacu ba babangamiye."
Mulindwa akomeza asaba abaturage kwirinda gukora ubucuruzi bw’akajagari kandi barubakiwe amasoko, hirya no hino muri aka karere kugira ngo bafashe abakora ubucuri buciriritse kubona aho bakorera hajyanye n’igihe.
Tanga igitekerezo