Abakora umirimo wo gutwara abantu kuri Moto mu karere ka Rubavu gahana imbibi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo basabwe kuba ijisho ry’umutekano w’Igihugu aho bari hose.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki 23 Kanama 2024, mu bukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda bwa Gerayo amahoro.
SP. Karekezi Twizere Bonaventure, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’iburengerazuba avuga ko "Gerayo amahoro" itagerwaho hatahayeho ubufatatanye.
Ati: "Gerayo amahoro n’icyemezo cyafashwe n’Ubuyobozi bukuru bwa Polisi mu kubungabunga umutekano wo mu Muhanda, aho bisaba ubufatatanye mu gukumira ibyaha baba ijisho ry’umutekano aho bari hose, bamenye ko turi ku mupaka hari ibyaha bihakorerwa, bamenye kuvuga abashaka kubajyana mu byaha."
Akomeza asaba aba Motari kwirinda gufasha abatwara za Magendu zihakorerwa ngo bafashe umuntu kugera ku kibi.
Aba Motari bavuga ko ibyo basabwe bazabikora ariko bakigowe no kuba bamenya ibyo umugenzi atwaye.
Hakizimana Paul, atwara abantu kuri Moto mu karere ka Rubavu avuga ko nabo badafite umutekano batakora amanywa n’ijoro.
Ati:"Umutekano w’Igihugu twese uratureba, niyo mpamvu dukora amanywa nijoro, rero ibyo badusabye ku gutanga amakuru ku bantu tutizeye ibyo batwaye tukabikora, n’ubwo dufite inzitizi zo kuba twasaka ibikapu by’abo dutwaye."
Ntahomvukiye Jean Damascene ati: "Abamotari turi maso kuburyo bushoboka, kuko twasobanukiwe ko dukwiriye kuba ijisho ry’Igihugu, ku buryo iyo ntwaye umuntu hari ubwo musaba gufungura igikapu nkareba ibyo atwaye ngo hato ntazikururira kabutindi."
Akomeza avuga ko iyo asanze uwo yari agiye gutwara afita Magendu areka kumutwara ngo hato batazamufatira moto, agafungwa nk’umufatanyacyaha, agahamya ko amusanganye intwaro atamucika.
SP. Karekezi Twizere Bonaventure, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’iburengerazuba avuga ko amakosa abamotari bo mu karere ka Rubavu bahaniwe cyane kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2024,abimburirwa n’iryo kutubahiriza ibyapa no kutubahiriza inzira z’abanyamaguru.
Tanga igitekerezo