Abanyeshuri n’abarimu bo mu karere ka Rubavu bavuga ko ingamba zafashwe na Minisiteri y’Uburezi zirimo kudasura abana ku ishuri ntacyo zizahungabanya ku masomo yabo, kuko icyorezo cya Marburg gihangayikishije kuruta kuba umubyeyi yagusura akakikwanduza.
Ibi aba banyeshuri n’abarezi babigarutseho mu kiganiro bagiranye na BWIZA, nyuma y’ingamba nshya zatangajwe na Minisiteri y’Uburezi.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko gahunda zo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri zibaye zihagaritswe mu rwego rwo kwirinda Icyorezo cya Marburg.
Irasubiza Eduard, avuka mu karere ka Burera yiga mu mwaka wa Kane mu Ishuri nderabarezi (TTC GACUBA II) ryo mu karere ka Rubavu, mu kiganiro yagiranye na BWIZA we na mugenzi we baremeranya n’ibwiriza rya Minisiteri y’uburezi yo kudasurwa.
Ati :“Ni byiza ko ababyeyi babujijwe kudusura kugira ngo batazaza bakatuzanira iki cyorezo bigatuma natwe tugumishwa mu rugo, tuzihanganira kudasurwa kandi ntacyo bidutwaye.”
Uwiturije Marie Claire, akomoka mu karere ka Karongi yagize ati :“Mu rwego rwo kurinda ubuzima bwacu guhagarika gusura ntacyo bizadutwara, kandi ubukana bw’icyorezo bukwiriye kutwigisha kwihangana.”
Mubaraka Deogratias, Umuyobozi wungirije muri TTC Gacuba II, avuga ko bakajije ingamba mu buryo bwihariye, ndetse ko ingamba za Minisiteri y’Uburezi bazakiriye neza.
Ati :“Ingamba za Minisiteri y’Uburezi twazakiriye neza, kuko abana aho bari mu kigo turabakurikirana ariko ntibyari kuzajya bitworohera kumenya abaje gusura niba badafite ubwandu bw’icyorezo cya Marburg mu kwirinda ko kitagera mu kigo, ubu twakajije ingamba zirimo gukaraba bihoraho, no gushyiraho imboni muri buri shuri ku buryo uwagaragaza ibimenyetso wese ahita ajyanwa mu cyumba cyihariye twashyizeho Isolation Room), tugakorana n’inzego z’ubuzima zitwegereye bagasuzumwa ndetse bagahabwa ubutabazi bw’ibanze.”
Tariki ya 27 Nzeri 2024 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yemeje ko abarwayi ba mbere ba Marburg bagaragaye mu Rwanda.
Kuva icyo gihe, imibare ya MINISANTE yerekana ko abamaze kwandura ari 29, muri bo 10 bamaze guhitanwa na cyo mu gihe 19 bakiri gukurikiranwa n’abaganga.
Ibimenyetso by’ingenzi biranga Marburg birimo kugira umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya ndetse no gucibwamo no kuruka.
Tanga igitekerezo