Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, tariki 04 Kamena 2024, Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi ruri ku cyicaro cyarwo rwahafatiye icyemezo gifungura by’agateganyo gifite RDP 00192/2024/TB/GI.
Umwanzuro w’Urukiko Bwiza ifitiye Kopi uvuga ko Rwemeje ko ibyagezweho n’iperereza ry’Ubushinjacyaha bidahagije, nta mpamvu ikomeye irimo yatuma Barebereho Nsengiyaremye Emmanuel, Nzabahimana Evariste na Niyonkuru Alexandre bakekwaho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside.
Rwategetse ko Barebereho Nsengiyaremye Emmanuel, Nzabahimana Evariste na Niyonkuru Alexandre bafungurwa by’agateganyo iperereza rigakomeza bari hanze.
Bwiza ifite amakuru ko ubwo aba batatu bafungwaga, aribwo Umukuru w’umudugudu na Ndimubanzi Emmanuel bakunze kwita Murokore nabo bafungurwaga kuri iki cyaha, tariki 21 Gicurasi 2024.
Mbarushimana Gerard, Perezida wa Ibuka mu karere ka Rubavu avuga ko tariki 05 Mata 2024 aribwo habonetse umutwe w’umuntu ahubakwaga urupangu, ubuyobozi bw’umudugudu burawutwara ariko nyuma uza kuburirwa irengero.
Perezida wa Ibuka akomeza avuga ko uyu mutwe ukimara kuboneka urwego rw’akagari rwihereranye amakuru, ibyo afata nko guhisha ibimenyetso.
Mu murenge wa Cyanzarwe ni hamwe kandi mu habaye indiri y’abacengezi, mu mwaka wa 1997 na 1998 ari nacyo bamwe mubatuye uyu murenge basaba ko Iperereza ryimbitse ryakorwa kuri uyu mubiri hakamenyekana nimba ari uwazize Jenoside yakorewe abatutsi cyangwa uwuwazize intambara y’abacengezi.
Tanga igitekerezo