Hari abaturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko kuva ubuyobozi bwasenya ibiro by’umurenge wa Nyundo, babangamiwe naho byimuriwe, bavuga ko ari ibutamoso kandi ari mu mfunganwa.
Ibiro by’umurenge wa Nyundo byasenywe nyuma y’ibiza byibasiye aka karere muri Gicurasi 2023, byimurirwa mu nyubako ntoya yahoze ikoreramo ivuriro rito rya Bahimba, hafi mu bilometero 7 uvuye aho byakoreraga.
Abaturage bagana ibi biro by’umurenge baturutse mu kagari Terimbere bavuga ko harimo urugendo rugoranye, ku buryo iyo bagezeyo bagasanga abayobozi batakoreye ku biro bibatera kureka iyo serivisi bazaga gusaba.
Uwaganiriye na BWIZA yagize ati: “Iyo ubuze umutekinisiye wategesheje ibihumbi 3 ntugaruka, duhitamo kureka iyo serivisi twasabaga kuko biratuvuna.”
Akomeza avuga ko aho bimuriye umurenge uretse no kuba ari kure, ari mu mfunganwa, kuko abakozi b’umurenge baba bameze nk’abahekeranye, ku buryo iyo ufite ikibazo cyihariye utabasha ku kibariza mu bwisanzure, kuko buri umwe aba acyumva.
Hari bamwe mu baturage bavuga ko kuba ubuyobozi bwarifashe bugasakambura umurenge utaragizweho ingaruka n’ibiza ari ugutsindwa kwabwo, no gushaka kwereka abaturage bahaturiye ko nabo bagomba gusenya bakimuka.
Hari uwagize ati: “Twaratsinzwe, hakabaye hanafatwa icyemezo hagasubizwaho amabati tugakomeza kuhahererwa serivisi kuko umurenge uri muri metero zirenga 100 uvuye ku mugezi wa sebeya.”
Aba baturage baturiye hafi y’ahahoze ibiro by’umurenge wa Nyundo ntibemeranya nibyo kuba warimuwe, aho bavuga ko ari amayeri yo kugirango ibyangombwa by’ubutaka bitangire bihindurwe bizasange barashyizwe mu manegeka.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, yatangarije BWIZA ko mu gukemura ikibazo cy’aho ibiro by’umurenge byakwimurirwa biri bugufi, ndetse ko na Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo yabemereye ubutaka bazubakaho ibiro by’umurenge n’akagari.
Ati :“Inama Njyanama yafashe umwanzuro wo kwimura icyicaro cy’umurenge wa Nyundo, Musenyeri yemereye akarere ubutaka bwo kubakaho umurenge n’akagari, mu gihe hagitegurwa umushinga wo kubaka, hafashwe icyemezo cyo gukodeshereza umurenge hafi y’ahazubakwa umurenge, inzu ihagije yabonetse, tugeze ku rwego rwo kumvikana igiciro na nyir’inzu.”
Nyuma yo gusakambura uyu murenge wa Nyundo, amabati bavanyeho bayashyizemo imbere akaba yaratangiye kwangirika, kubera kubura ububiko.
Uretse ibiro by’umurenge wa Nyundo byasakambuwe amatafari ntashyirwe hasi, nyuma y’ibiza byibasiye intara y’iburengerazuba, iby’umurenge wa Shyira ho mu karere ka Nyabihu byarasenywe kugera ku musingi.
Tanga igitekerezo