Umukuru w’umudugudu wa Rushubi, mu kagari Gikombe, umurenge wa Nyakiliba ho mu karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwiba inka z’abaturage.
BWIZA amakuru yavanye ahantu hizewe ni uko Ndagijimana Rukwene afunzwe akekwaho kwiba inka mu murenge wa Mudende.
Imbarutso yo gutabwa muri yombi, ni amakuru Ubuyobozi bwamenye mu masaha y’igitondo, yo kuri uyu wa 30 Ukwakira 2024, yafatanwaga Inka y’injurano yibwe mu murenge wa Mudende, akagari ka Ndoranyi ho mu mudugudu wa Nyabishongo.
Twagerageje gushaka umuyobozi w’umurenge wa Nyakiliba w’umusigire ntibyadukundira.
Iyi nka yari yibwe kwa Nsengiyumva Alphonse.
Rukwene nyuma yo gufatwa afungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Kanama naho Inka isubizwa nyirayo.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo