Kuri uyu wa 17 Nzeri 2024 mu Karere ka Ruhango habereye Umwiherero wahuje komite nyobozi y’akarere abacuruzi,abikorera n’abahagarariye ibigo by’abikorera by’umwihariko abafite ibikorwa mu Mujyi wa Ruhango no mu nkengero hagamijwe kwihutisha iterambere ry’akarere no kwimakaza gukorera hamwe n’ubufatanye.Uyu mwiherero witabiriwe n’abahagarariye abandi basaga 100.
Habarurema Valens,Meya w’Akarere ka Ruhango, avuga ko aba ba nyaruhango beretswe amahirwe ahari, arimo n’amasoko kandi ko ayo masoko aribo bagomba kuyahatanira hamwe n’abandi.
Meya yanavuze ko bimwe mu byo basabwa harimo kongera amashanyarazi,amazi no kubaka imihanda mito yo ku rwego rw’Akarere kugirango Umujyi urusheho gusa neza.
Pascasie Niyonshuti,ni umwe mu bikorera bo muri uyu Mujyi wa Ruhango,avuga ko ibyo akora abimazemo imyaka 16,aho ashima ko mu Rwanda hari ubwisanzure bw’imikorere aho umuntu ashobora gukorera aho ashatse.
Pascasie akaba yanashimye gahunda y’umwiherero bahawe anavuga ko kwishyira hamwe arizo mbaraga, ko ibimaze kugerwaho bibereka ko bahuje ingufu bagera ku iterambere ryiza.
Muri kano Karere ubu hari kubakwa umuhanda bise “Umuhanda w’Ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana”,akarere kakaba karanavuganye na Kiliziya uburyo hakubakwa aho abantu bazajya bugama imvura n’izuba ndetse n’abikorera bo muri kano karere n’abo bagatangira ishoramari bubaka amahoteri.
Akarere ka Ruhango kakaba ari kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo,kagizwe n’ibice bitatu;igice cy’Amayaga kigizwe n‘imirenge ya Mbuye,Kinazi na Ntongwe; Igice cy’Akabagali kigizwe n’imirenge ya Bweramana, Kabagali na Kinihira ndetse n’igice cyo hagati kigizwe n‘imirenge ya Ruhango,Byimana na Mwendo.
Icyicaro cy’Akarere ka Ruhango kiri mu Murenge wa Ruhango, Akagali ka Nyamagana, Umudugudu wa Nyarusange ya I.
Akarere ka Ruhango kakaba gatuwe n’abaturage ibihumbi 359,121, bari mu ngo 94,508, barimo abagabo 172,096 n’abagore 187,025. Ubuso bw‘Akarere ka Ruhango bukaba bungana na km2 626.8 ni ukuvuga abaturage 573 kuri km2.Ubukungu bw’Akarere ka Ruhango bushingiye ahanini ku buhinzi n’ ubworozi.
Tanga igitekerezo