Ikibazo cy’indege ebyiri za Airbus A220 za Air Tanzania zahagaritswe cyafashe indi ntera nyuma y�uko iyi sosiyte y�ubwikorezi bwo mu kirere ya Tanzania ijyanye iki kibazo mu Ishyirahamwe ry�amasosiyete y�indege nyafurika (AFRAA) aho ndi masosiyete ane yo muri Afurika ahatira uruganda rwa Airbus rwazikoze gushaka igisubizo .
Izi ndege zombi kuva mu Kwakira 2022 ntawo zikora kubera kunanirwa kwa moteri zazo kandi uruganda rwazikoze ngo rukaba rwarananiwe kubona moteri nshya bikaba bikomeje guteza igihombo ku bakiriya barwo baguze izo ndege, barimo na Air Tanzania Company Limited (ATCL).
Kugeza ubu, ATCL ifite indege 12, muri zo eshatu zikaba zidakora kubera ibibazo bya tekiniki n�amategeko, harimo Airbus ebyiri zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi bari hagati ya 120 na 160.
Umuyobozi mukuru wa ATCL, Ladislaus Matindi, yavuze ko hamwe na gahunda bafite bagomba gukora kugira ngo batange serivisi ihamye kugira ngo baagendane n�isoko ryiyongera, ibintu ngo byahagaritswe n’ikibazo cyo gutinda kw’ingendo.
Ibi yabivuze ku wa Gatanu, itariki ya 10 Werurwe, mu nama ya kane y�Akanama ka kabiri k�abakozi ba ATCL yabereye muri Zanzibar, aho Matindi yongeye gushimangira ko bakomeje kotsa igitutu Airbus ku bufatanye n�izindi ndege zaguze indege zisa nk�izo baguze.
Ati: "Kugeza ubu turafatanya n’indi miryango ikoresha indege nk’izo, harimo na Air Senegal, Misiri kugira ngo iki kibazo gikemuke vuba".
Yavuze ko ishyirahamwe ry�indege nyafurika ryiyemeje kugira icyo rikora kugira ngo uruganda rwubahirize ibyo rusabwa nk�uko iyi nkuru dukesha The Citizen ivuga.
Nk�uko uyu abitangaza, ngo Misiri ifite indege 12 zakozwe n�uru ruganda kandi muri zo 10 ntizikora kubera inenge zisa.
Yavuze ko uruganda rugomba kwishyura ATCL indishyi nk’uko byavuzwe mu masezerano, ariko byatwaye igihe kinini none ubu ngo ntibikiri ikibazo cy’indishyi, ahubwo ni ibijyanye n’igihombo cyiyongera iyi sosiyete iri guhura nacyo.
Matindi ntiyigeze avuga igihombo bamaze kugira uko kingana mu mafaranga bitewe no guhagarara kw’indege zombi.
Yavuze ko igisubizo gifatika ari uko uwazikoze yaha Air Tanzania moteri nshya cyangwa indege nshya zishobora gukoreshwa mu gihe gito, mu gihe agishaka uko yasana indege zahagaze.
Matindi kandi yavuze ko ATCL igiye kwakira izindi ndege nshya 5, zirimo indege y�imizigo ya Boeing 767 ifite ubushobozi bwo kwikorera toni 54 izaba ari iya mbere mu gihugu.
Yavuze ko kuri ubu hari imizigo myinshi, Zanzibar yonyine ikaba ifite toni esheshatu kugeza ku munani buri cyumweru, ariko bashobora gutwara toni ebyiri gusa, cyane cyane izi bicuruzwa biva mu nyanja nk�amafi bikenerwa cyane mu Bushinwa.
Tanga igitekerezo