Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda, Bert Versmessen yashimye umushinga w’ibagiro rigezweho ritunganya ibikomoka ku ngurube, riri kubakwa i Rusizi.
Ibi yabigarutseho mu ruzinduko rw’akazi yagiriye muri aka karere, kuri uyu wa kane tariki 13 Kamena 2024.
Umunyemari Mugambira Jean Bosco, usanzwe ari umucuruzi akaba n’Umuyobozi mukuru wa Kampani (Kime Ltd) urimo kubaka ibagiro ry’ingurube rigezweho muri aka karere avuga ko rizuzura ritwaye asaga Miliyari 2 Frw.
Ni ibagiro uyu munyemari yatewemo inkunga binyuze mu mushinga PRISM wa Minisiteri y’ubuhinzi ni ubworozi wo guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi arimo ingurube, aho bafatanya n’Ikigo cy’Ububiligi gishinzwe iterambere Enabel.
Binyuze muri ibi bigo Mugambira Jean Bosco, yatewe inkunga ya Miliyoni 440 Frw, zanyujijwe muri NIRDA akaba azishyura kimwe cya Kabiri cyayo hatabariwemo inyungu ku nguzanyo, ni ukuvuga Miliyoni 174 Frw.
Uyu munyemari mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko yahumuwe amaso ni umusaruro w’ingurube abona zijyanwa gucuruzwa mu bihugu by’ibituranyi, agasanga aramutse yubatse ibagiro rigezweho byazorohereza aborozi.
Ati "Tuzajya tubaga ingurube, tuzitunganyemo inyama zo kurya na Sosiso, ndetse ni umushinga twatekereje mbere dusanga uje unganira aborora ingurube, kuko tuzajya tubaga ingurube 200 ku munsi, aho tuzajya tugurisha mu Rwanda no mu bihugu duturanye."
Yakomeje arema agatima abumva ko ibyo bagiye gutangira gukora byazaba bihenze.
Ati "Iri ni ikoranabuhanga ritari risanzwe mu Rwanda, kandi ntabwo ibyo dukora bizaba bihenze, abaturage ni bumve ko ingurube zitanga ifumbire, kandi ko ari itungo ryabaha akazi ka buri munsi, maze bazorore ntituzabure amatungo, kandi uko uzaba mwinshi niko tuzaha Abakozi benshi akazi."
Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda, Bert Versmessen wasuye ahari kubakwa ibagiro ry’ingurube rigezweho avuga ko umushinga uzatanga umusanzu mu kongerera agaciro ibizikomokaho.
Ati "Uyu ni umushinga mwiza, uzatanga akazi ku bantu benshi ndetse unateze imbere gahunda yo kongerera agaciro ibikomoka ku matungo. Ni umwe mu mishinga twateye inkunga muri gahunda yo gufasha ba rwiyemezamirimo mu bworozi bw’ingurube mu kuzamura ubwiza bw’ibyo bakora."
Akomeza avuga ko uyu mushinga uzanafasha abaturage batuye muri aka gace, unateze imbere ubworozi bw’ingurube.
Iri bagiro ry’ingurube rigezweho, mu mezi abiri igice cyo kubaga kizaba kirangiye aho bateganya kuzajya batunganya Toni 11 ku munsi, bazakomeza gutunganya igice kizatunganyirizwamo Sosiso, rizuzura ritwaye Miliyari 1.8 Frw.
Tanga igitekerezo