Mu gihe hamaze iminsi humvikana abaturage b�imirenge ikora ku gishanga cy�umuceri cya Bugarama bavuga ko badafite imirima kandi mbere y�isaranganya bari bayifite, n�ubuyobozi bw�ihuriro ry�amakoperative y�abahinzi b�umuceri muri iki gishanga bukabibona nk�ikibazo, ubuyobozi bw�aka karere, ku bufatanye na RAB-MINAGRI buravuga ko hagiye gutunganywa hegitari nshya 950 zitezweho gukemura iki kibazo.
Ni igikorwa kizatwara miliyari 25 z�amafaranga y�u Rwanda yatanzwe na Banki y�Isi nk�uko Bwiza.com yabitangarijwe na Hitimana Jean ushinzwe gukurikirana ibikorwa by�imishinga iterwa inkunga na Banki y�isi na KOICA muri RAB, nyuma yo gusobanurira abahagarariye abandi muri kano karere imigendekere y�iki gikorwa,aho n�imirenge ikikije iki gishanga igiye kurwanywamo isuri yayiturukagamo ikangiza umuceri, byo bikazarangira bitwaye miliyari zirenga 2 z�Amanyarwanda.
Ibi bikorwa byombi abahinga iki gishanga bavuga ko byari bikenewe cyane kuko bamaze igihe babisaba, aho kugeza ubu bamwe bavuga ko bahinga bagasa n�abahingiye ubusa,isuri ituruka mu misozi y�imirenge ya Rwimbogo, Nzahaha na Gitambi iyo imvura iguye ari nyinshi, yuzuza imigezi ya Njambwe, Gatabuvuga n�indi, igishanga kikarengerwa bagaheruka uko bagahinze kuko n�ibikorwa remezo biba byarakozwe byihangirikira.
Hitimana Jean avuga ko byose bigiye gukorwa n�umushinga CDAT ugamije kongera umusaruro w�ubuhinzi bugamije ubucuruzi, hanarwanywa icyabuhungabanya,muri aka karere ukazibanda ku gutunganya kiriya gishanga no kurwanya isuri mu mirenge igikikije, batibagiwe n�ibindi bikorwa bizamura abaturage, bishingiye ku kongera no gusegasira umusaruro w�ubuhinzi.
Ku bibazo abaturage bamaze iminsi bagaragaza by�amazi make mu gishanga,bigatuma hari aho bahinga imboga, ibigori n�ibindi, hagombye kuva umuceri mwinshi, n�icy�imihanda ihanyura, imyinshi yangiritse bikabije, Hitimana ati: �Byose bizatunganywa, ahatagera amazi azahagezwa, imihanda ikorwe neza, ubuso bwongerwe ku buryo mu myaka iri imbere umusaruro uziyongera kuko ibyawutambamiraga bizaba byavuyeho.��
Avuga ariko ko nubwo ibyo kurwanya isuri mu mirenge ikikije iki gishanga byo bigiye guhita bitangira, kongera ubuso bw�igishanga bigiye kubanza gukorerwa inyigo itazatinda, bikazakurikiraho bidatinze, kugitunganya ngo bikazafata imyaka 2 cyangwa 3.
Hakazaba n�ikindi gihe cyo gukurikirana ibyazwa ry�umusaruro ry�iki gishanga, akizeza abahaturiye impinduka mu iterambere kuko uretse guhabwa imirima izaba yatunganijwe kwa bamwe muri bo, abandi bazahabwa akazi mu itunganywa ryacyo no kurwanya isuri muri yo mirenge yindi, kikaba ari igikorwa Leta ikurikiranira hafi cyane.
Umuyobozi w�aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry�ubukungu,Ndagijimana Louis Munyemanzi, avuga ko iki gishanga cyari gisanzwe gifite hegitari 1350 z�ubuso buhingwa, cyagiraga ibibazo bikomeye cyane by�ibiza bituruka ku isuri ituruka mu misozi y�imirenge igikikije ikangiza imyaka.
Ngo byanangizaga bikomeye ibikorwa remezo nk�ingomero n�ibindi biba byaratwaye akayabo Leta, kuba hari n�ibibazo by�amazi atagera hose,n�ibindi, byose bikagira ingaruka ku musaruro,hari ikizahinduka nibikorwa,n�igiciro cy�umuceri kikaba cyagabanuka.
Ati: �Urumva ko ibi byose nibigerwaho ubuso buhingwa buzaba bwikubye hafi kabiri, n�ibindi byabangamiraga umusaruro byakuweho, imbuga mbi banikagaho zigatunganywa, umuceri uzaba mwinshi n�igiciro cyawo kigabanuke kuko hegitari zirenga 2300 zizaba ziwuhingwaho, zigeramo amazi neza, zizaba impamvu y�izamuka ry�umusaruro n�igabanuka ry�igiciro.��
Ndorimana Cl�ment, Agoronome w�umurenge wa Nzahaha,wamaze imyaka 6 ari uw�umurenge wa Bugarama aho yakurikiranaga umunsi ku wundi iby�iki gishanga, avuga ko Ibiza byagiye bicyibasira, amazi make ahagera, imihanda mibi n�ibindi bikorwa remezo bisa n�aho ari bya ntabyo, byagiye bihombya abahinzei cyane, ari yo mpamvu bahora bataka ubukene kandi bahinga.
Ati: �Nibikorwa nk�uko babitubwiye impinduka ku bahinzi n�abandi bagerwaho n�umuceri zizashoboka, zinagere ku mirenge yindi yatakazaga ubutaka buri gihe kubera isuri ibumanukana ibujya kwangiza ibikorwa remezo byo mu gishanga. Gusa turasaba ko byakwihutishwa,bigakurukiranirwa hafi, bigakorwa neza nk�uko babidusobanuriye, ubuhinz bwa kiriya gishanga bugakorwa kinyamwuga koko mu buryo bureba n�ubucuruzi, umuhinzi akabasha kwihaza mu byo akeneye byose, n�akarere n�igihugu muri rusange izo nyungu zabageraho.��
Akarere ka Rusizi gafite ibishanga 2 bihingwamo umuceri, iki cya Bugarama kugeza ubu gifite ubuso buhingwaho bwa hegitari 1350 n�icya Cyunyu aka karere gahuriyeho na Nyamasheke Rusizi ifiteho hegitari 28 zihingwa.
Ubwo Umukuru w�igihugu Paul Kagame yasuraga uruganda rwa SODAR,rumwe mu zitunganya umuceri muri iki gishanga cya Bugarama, ku wa 17 Mutarama 2013, yari yasabye ko hakorwa ibishoboka byose umuceri uhahingwa ukiyongera mu bwinshi no mu bwiza.
Hitimana Jean akavuga ko kugira ngo bigerweho,uretse kongera ubuso, gutunganya ibikorwa remezo no kurwanya isuri, hazanashakwa imbuto nziza, zitanga umusaruro wifuzwa kurusha izihari, kuko na cyo ari ikibazo abahinzi bakunda kugaragaza.
Tanga igitekerezo