Mu nzu ya Musabyimana Evariste, mu mudugudu wa Burunga, akagari ka Gihundwe, umurenge wa Kamembe, akarere ka Rusizi, ufungiye muri gereza ya Nyakiriba mu karere ka Rubavu akekwaho kwicisha umugore we Mukashema Odette bari bafitanye abana 2, hasanzwe imbunda yo mu bwoko bwa Oz-Gun, amasasu yayo na gerenade 6, iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane uburyo byahageze.
Nk’uko umunyamakuru wa Bwiza.com yabitangarijwe na Uwumukiza Dative,wasigaranye iyi nzu akaba na mukuru wa nyakwigendera, ngo murumuna we yabanaga n’uyu mugabo i Kinyinya mu mujyi wa Kigali bafitanye abana 2.
Ngo aho bari batuye baje kuhimurwa n’abashakaga kuhakorera ibindi bikorwa, babaha ingurane y’amafaranga arenga miliyoni 13 mu 2008, mu kwa 2 uwo mwaka agura iyi nzu miliyoni zirenga gato 2, andi, kimwe n’indi mitungo bari bafitanye n’uwo mugore atangira kubikoresha mu buryo byatabyumvikanagaho, umugabo ngo atangira kujya anamushyira ku nkeke, anamubwira amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya jenoside.
Avuga ko inzu yaguzwe muri uko kwa 2, uwo mugabo ayiguriye uwahoze ari umusirikare, na we wayiguze ituzuye, arayuzuza anayishyingirirwamo, ayimugurisha muri uko kwezi, ayizanamo uwo mugore we, ariko aho kuyibanamo umugabo ajya kuba kwa benewabo mu Bugarama.
Ati: “Kubera iyo mibanire mibi ituruka ku mitungo no ku ngengabitekerezo ya jenoside, umugore yayibanyemo na musaza wacu, umugabo yibera mu Bugarama kuko murumuna wanjye yayibagamo atwite, ku wa 11 Mata arabyara. Akibyara, umugabo yashatse umukongomani umuroga, uburozi arabumuha ariko ntibwamwica, ku wa 25 Mata, amaze ibyumweru 2 gusa abyaye, umugabo amuguririra abamwica, baraza bamusanga mu nzu nijoro, bamuca umutwe n’amabere, babijugunya aho barigendera.’’
Avuga ko abo bose baje gufatwa baraburanishwa, uyu Musabyimana Evariste akatirwa igifungo cya burundu y’umwihariko n’undi yakoresheje mu kwica umugore we, abandi 3 bafatanije bakatirwa burundu, umugore umwe wo mu kagari ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe bifashishije akatirwa imyaka 3, nyuma aza gufungurwa.
Ati: “Inzu narayisigaranye, ndayikodesha, ubu yabagamo umuryango wari uyimazemo imyaka 9. Umugabo wayibagamo amaze ukwezi kurengaho gato apfuye, umugore we yahise ayivamo. Kubera ko amabati yari ashje cyane, hari igihande kiva, nasanze ntashyiramo abandi ntayivuguruye, nshyiraho umufundi ukuraho amabati ashaje agashyiraho amashya.’’
Akomeza avuga ko ubwo uwo mufundi yakuragaho aya mabati ku wa 10 Gashyantare, bumaze kugoroba hari igice yagezeho agwa kuri iyi mbunda, amasasu yayo na gerenade 6,birambitse neza mu gisenge, nta cyo byabaye.
Ati: “Akibigeraho, yampamagaye asakuza cyane ngo hari ibintu biteye ubwoba abonye, biranyobera, mwegereye ambwira ko ari imbunda na gerenade, ahita amanuka, tujyana kuri RIB kubivuga, abashinzwe umutekano baraza baraharara, mu gitondo ku wa 11 babikuramo barabijyana.’’
Ku wo bakeka waba warabihashyize, ati: “Dutegereje icyo iperereza rizagaragaza, ariko kuko uwo mugabo wa murumuna wanjye na mbere yo kumwica yagaragaraga mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, nk’ubujura n’ibindi, akaba yaramwishe anavuye muri gereza azira gukora amafaranga, mu kumushyira muri iyi nzu, aho kuza ngo bayibanemo yayimutayemo ahubwo agashaka abamwica, ntekereza ko ari we waba warabihashyize nubwo ntabimushinja, ntegereje iperereza icyo rizageraho.’’
Anavuga ko kuba uwo yayiguriye yari umusirikare, ushobora ahari kuba na we yarabishyizemo agira ngo abibike neza, kubikuramo bikamugora akabyihorerereramo, uwo uyiguze n’abayibayemo bakodesha ntibabimenye, bikamenyekana ari uko isambuwe, na byo byashoboka, byose bikaba ibyo bibwira ariko kuko iperereza ryatangiye, baritegereje.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba CIP Mucyo Rukundo, yabwiye Bwiza.com ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane uko ibi bikoresho bya gisirikare byageze muri iyi nzu.
Ati: “Inzu y’umuntu ufungiye muri gereza ya Nyakiriba mu karere ka Rubavu, ku cyaha cyo kwica umugore we, yacungwaga na mukuru w’umugore we wayikodeshaga,baza gukenera kuyivugurura igisenge, igihe umufundi yarimo ayivugurura asangamo imbunda, amasasu yayo na gerenade 6.’’
Yakomeje ati: “Kugeza ubu iperereza rirakomeje ngo hamenyekane ukuri ku waba yarashyizemo biriya bikoresho byashoboraga guteza akaga nk’igihe haba nk’icyatera ziriya gerenade guturika, ariko ntihabura gukekwa cyane uriya mugabo kuko niba yarageze ku rwego rwo kwica umugore we urw’agashinyaguro kuriya, urumva ko ari umunyabyaha ukomeye.’’
Yavuze ko ibyafashwe byajyanywe mu nzego z’umutekano, abaturage bakaba badakwiye kugira ubwoba nyuma ya ririya tahurwa, bikaba bigaragara ko ari ibya kera ariko byashoboraga guteza ibibazo .
Yasabye cyane cyane abagore ko igihe babona hari ibyo umugabo azana bishobora guteza umutekano muke badakwiye kubiceceka, bakwiye kubibwira inzego z’umutekano, anasaba uwaba abitse iwe ibikoresho nk’ibyo kubishyikiriza ku bushake inzego z’umutekano.
Ngo igihe yabihageza ku bushake, akagaragaza uburyo yabibonye nta kundi gukurikiranwa, kandi ari bwo aba yihaye amahoro, we ubwe, ayahaye n’abandi, kuko ibihano by’ubifatanywe biba bikomeye.
Yanavuze ko igihe uriya Musabyimana iperereza ryagaragaza ko ari we wabihashyize, cyaba ari icyaha gishya yakurikiranwaho,cyamuhama na cyo akagihanirwa.
Tanga igitekerezo