
Nyuma y’uko hashize iminsi micye Ferwafa idafite umuyobozi w’ikipe (Team Manager),w’amavubi, kuri ubu yamaze kumubona aho byatangiye kuvugwa ko uwitwa Kamanzi Emery yaba yasimbuye Rutayisire Jackson waherukaga kwegura.
N’ubwo Emery yasimbuye Jackson kuri uyu mwanya wa Team Manager w’Amavubi, amakuru ahari ni uko ari bube kuri uyu mwanya by’agateganye mu gihe hagitegerejwe undi musimbura.
Ni mu gihe Kamanzi yari usanzwe akuriye Komisiyo y’Abasifuzi , akaba agiye kuri uyu mwanya habura iminsi micye ngo muri FERWAFA hatorwe umuyobozi uzasimbura Nizeyimana Olivier nawe uherutse kwegura.
Rutayisire Jackson asimbuwe nyuma y’uko yari aherutse guhagarikwa na FERWAFA, kubera amakosa yabaye u Rwanda rukinisha Muhire Kevin afite amakarita 2 y’umuhondo ku mukino wo kwishyura wa Benin bigatuma Amavubi aterwa mpaga.
Nyuma yo kumuhagarika, FERWAFA yahise isohora itangazo isaba imbabazi ku bw’ayo makosa isezeranya abanyarwanda ko bitazasubira.
Si ubwa mbere Emery abaye Team Manager w’Amavubi kubera ko yigeze gukoraho izi nshingano mu 2015 ariko nyuma aza kuwuvaho.
Tanga igitekerezo