Perezida William Samoei Ruto wa Kenya kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga, yatangaje icyiciro cya kabiri cy’abaminisitiri bagize Guverinoma nshya y’igihugu cye.
Mu bo yahaye imyanya harimo John Mbadi wari usanzwe ari Chairman w’ishyaka ODM ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Uyu yagizwe Minisitiri w’Imari.
Abandi ni Salim Mvurya wagizwe uw’Ubucuruzi, Rebecca Miano wagizwe uw’Ubukerarugendo, Opiyo Wandayi wagizwe uw’Ingufu na Kipchumba Murkomen wagizwe uwa Siporo n’Urubyiruko.
Barimo kandi Hassan Joho wagizwe uw’Ubucukuzi, Alfred Mutua wagizwe uw’Umurimo, Wycliffe Oparanya wagizwe uw’amakoperative, Justin Mutin wagizwe uw’abakozi ba Leta na Soi Langat wagizwe uw’Uburinganire.
Abenshi muri aba baminisitiri ni abo mu ishyaka ODM rya Raila Odinga.
Perezida Ruto yatangaje ko mu gihe cya vuba azatangaza abandi bashya.
Tanga igitekerezo