Kuva kera na kare, cyaraziraga kikaziririzwa nta mugore wakamaga inka, ntawagikaga imitiba y’inzuki cyangwa ngo azihakure, ntawuriraga inzu, ntanuwatwaraga imodoka, moto cyangwa igare cyangwa se kwambara ipantalo ariko aka wa mugani w’Abanyarwanda ngo burya "Kiliziya yakuye kirazira", kuri ubu, byose barabikora kandi bakabishobora ndetse hamwe na hamwe bagasumbya n’abagabo, bakazamura ingo zabo.
Rumwe mu ngero zifatika, umunyamakuru wa BWIZA yasuye bamwe mu bagore bo mu karere ka Rutsiro bibumbiye mu makoperative akora umwuga w’ubuvumvu, aho bibohera imizinga y’inzuki, bakagika imizinga cyangwa imitiba ndetse bagahakura batifashishije abagabo. Ibi bintu byavugwaga ko umugore ubikoze yabaga ari igishegabo cyangwa inkunguzi.
Ni inkuru ivugwa cyane mu ntara y’Uburengerazuba, mu karere ka Rutsiro by’umwihariko mu mirenge itatu ihana imbibi n’ishyamba rya Gishwati-Mukura, ari yo: Ruhango , Kigeyo na Mushonyi havugwa amakoperative y’abagore bakora umwuga w’ubuvumvu bakaba bamaze kwiteza imbere ndetse bakaba bashishikariza n’abandi bagore kwitinyuka bakumva ko ibyabahezaga mu iterambere, bikitirirwa abagabo ngo ni ukubaha umuco nyarwanda atari byo ahubwo ko bwari ubujiji, bwo soko y’idindira mu iterambere.
Abagore bakora umwuga w’ubuvumvu bavuze ko kuwukora babigize ibyabo kandi ngo bamaze kuwubyaza umusaruro ndetse ko nta n’ikindi bakora cyawusimbura kubera inyungu bawukuramo.
Uwitwa Mukasine Emilienne ahagarariye Koperative y’abagore b’abavumvu izwi COVED. Aganira na BWIZA yagize ati: "Uyu mwuga w’ubuvumvu nawutangiye mu mwaka wa 2007 ubwo naterekaga imizinga y’inzuki iwanjye mu rugo, mbonye zimaze kuba nyinshi, nshaka abandi dushinga Koperative, bityo mu mwaka wa 2008 duhabwa ubuzima gatozi. Nari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ariko ubu nakivuyemo ndi mu cya gatatu. Ubu tuvugana nta pfunwe nterwa no kuba ndi umuvumvu kuko namaze gutinyuka kandi ni njye ubwa njye wijyanira imizinga kwagika, guhakura ndabyikorera kandi na bagenzi banjye nuko bakora ndetse nabo babayeho nkanjye kuko twese dukorera hamwe, aho ubu muri koperative yacu dufite imizinga/ imitiba y’inzuki 250 ya gakondo na 70 ya kizungu."
Mugenzi we uba mu y’indi koperative, Mukansonera Bonifide, yavuze ko umugabo we atarapfa, yabonaga azinduka ajya kwagika imitiba y’inzuki mu ishyamba rya Gishwati ndetse akongera ku mubona avuye guhakura, we n’abana bakarya ubuki batazi uko buboneka ariko nyuma yo gupfakara, ibintu ngo yabigize ibye, inzuki ziramukundira zirororoka, maze na we azibyaza umusaruro, yiteza imbere ndetse n’abana be bariga babiri muri bo bakaba bararangije kaminuza.
Yagize ati: "Natangiye umwuga w’ubuvumvu umugabo wanjye amaze gupfa mu mwaka wa 2012, nita ku mizinga y’inzuki zanjye, umusaruro urankundira uraboneka, niyubakira inzu mva mu manegeka ndetse ndihira n’abana banjye amashuri, ubu babiri barangije Kkaminuza. Kubera ibyiza nagejejweho n’inzuki nashishikariza n’abandi bagore kwitinyuka bakinjira mu mwuga w’ubuvumvu kuko nta nenge yawo nta n’icyo ubangamiyeho umuco nyarwanda kuko burya ’Kiliziya yakuye kirazira’ cyane ko uretse n’ubuvumvu, n’ibindi abagore twahezwagamo dusigaye tubikora kandi tukabishobora tutagombye gutegera abagabo bacu amaboko."
Bafite mbogamizi ki mu mwuga wabo?
Aba bavumvu bavuga ko bahangayikishijwe nuko inzuki zabo zisigaye zibura aho guhova [gutara ubuki] kubera gutemwa kw’ibiti bikiri bito bizana indabo, imiti iterwa mu bihingwa igira ingaruka zikomeye ku nzuki, kutagira imizinga ya kizungu ndetse no gukumirwa kwagika imizinga yabo mu ishyamba rya Gushwati-Mukura kubera ko mu mwaka wa 2020.
Mukasine yagize ati: "Dufite imbogamizi yuko inzuki zacu zisigaye zibura aho guhova kubera itemwa ry’ibiti risigaye ribaho bitarazana indabo, imiti iterwa mu bihingwa nayo igira ingaruka zikomeye ku nzuki kuko iyo zigiye guhova mu bihingwa byatewe umuti, uzigiraho ingaruka zikomeye, kugira imizinga ya kizungu idahagije ndetse no kudukumira kwagika mu ishyamba rya Gishwati-Mukura kubera ryabaye umurage wa UNESCO, byose bikabangamira ubuvumvu bacu. Bibonewe ibisubizo birambye, twanoza umwuga wacu , tukarushaho kwiteza imbere."
Mu gushaka kumenya icyakorwa ngo aba bavumvu bakomeze umwuga wabo batabangamiye ibinyabuzima biba muri Pariki ya Gishwati-Mukura kandi nabyo bitababangamiye, BWIZA yavuganye n’umukozi wa UNESCO mu Rwanda, Mvunabandi Dominique, maze yemera ko hari icyo bagiye kubafasha mu rwego rwo gushyigikira no guteza imbere umwuga w’ubuvumvu mu bagore.
Yagize ati: "Kuba bamwe mu bagore baturiye Pariki ya Gishwati-Mukura bariyemeje gukora umwuga w’ubuvumvu ni byiza cyane kuko guturana kwabo na Pariki ni amahirwe adasanzwe, bityo nk’umukozi wa UNESCO ifite mu nshingano iyi Pariki nk’umurage, tugomba gukora ibishoboka byose ubuvumvu bwabo bugatezwa imbere cyane cyane harebwa uburyo ibibazo n’imbogamizi bahura nabyo byabonerwa ibisubizo cyane cyane babonerwa ibikoresho bigezweho birimo n’imizinga ya kizungu."
Uyu mukozi wa UNESCO yakomeje yemerera aba bagore b’abavumvu ubuvugizi mu nzego z’ubuyobozi kugira ngo babone aho bagika imizinga yabo batabangamiye Pariki ahubwo hakongerwa ubwinshi bw’amashyamba haterwa ibiti bitanga indabo zafasha inzuki guhova neza n’uburyo hakorwa ubushakashatsi ku buryo imiti izirana n’inzuki yakwigwaho, hakajya hakoreshwa imiti itabangamira inzuki ahubwo hakarebwa uburyo byakuzuzanya kuko ubworozi n’ubuhinzi birajyana.
Yagize ati: "Mu gufasha abavumvu kunoza umwuga wabo, tugiye gufatanya n’akarere turebe uburyo hakongerwa amashyamba menshi muri Rutsiro cyane cyane haterwa ibiti bigira indabo, tubereke aho bagika imizinga yabo batabangamiye Pariki kandi nabo itababangamiye ahubwo ubuvumvu bwuzuzanye n’ibungwabungwa ry’ibinyabuzima biri muri Pariki. Na none ku bijyanye n’imiti iterwa mu bihingwa ngo yaba igira ingaruka ku nzuki, twareba uburyo twavugana na Minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano zayo uburyo hajya hakoreshwa imiti itagira ingaruka ku nzuki."
Avuga kuri ubu buvumvu bwa bamwe mu bagore ba Rutsiro, Perezidante wa njyanama y’akarere, Nyirakamineza Marie Chantal, yabwiye BWIZA ko nk’ubuyobozi bw’akarere bagiye gufasha abagore b’abavumvu kunoza umwuga wabo biyemeje, bityo ngo bazamure umuzaruro ugenda uba muke akenshi biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo n’ubuke bw’amashyamba.
Yagize ati: "Dufite amahirwe ko mu karere ka Rutsiro twifitiye uruganda rw’ubuki [ Rutsiro Honey Factory] ariko umusaruro uragenda uba muke kubera ihindagurika ry’ikirere, amashyamba atemwa atarakura ngo indabo ziboneke ndetse n’imiti iterwa mu myaka ikagira ingaruka ku nzuki. Tugiye gushishikariza abaturage kwirinda gutema amashyamba akiri mato uko biboneye ahubwo bayongere batera ibiti bigira indabo nyinshi kugira ngo haboneke ibiryo bihagije by’inzuki ndetse n’iterwa ry’imiti mu bihingwa bigakorwa igihe idashobora kugira ingaruka ku nzuki. Gusa iby’igabanuka ry’ubuki byo ntibiri muri Rutsiro gusa ahubwo ni ku isi hose."
Kugeza ubu mu karere ka Rutsiro habarurwa amakoperative y’abavumvu ari hagati ya 7-8 harimo 3 y’abagore bagera kuri 33 biyemeje umwuga w’ubuvumvu mu mirenge itatu ikora kuri Pariki ya Gishwati-Mukura, aho mbere, buri koperative yagemuraga ku ruganda hagati ya toni 40 na 50 buri mwaka none kubera impamvu zavuzwe haruguru ariko ziri kuvugutirwa umuti, ubu hakaba hasigaye haboneka hagati ya toni 25 na 30.
Tanga igitekerezo