Mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu mu kagari ka Kabere abahatuye bavuga ko babangamiwe no kutagira aho ababyeyi babyarira, bakavuga ko aho bagira ari kure cyane yaho batuye ku buryo n’ubyariye mu nzira acibwa amafaranga, ku ruhande rw’ Akarere bo bakavuga ko iki kibazo ntacyo bazi.
Aba baturage bavuga ko kuva aho batuye ugera aho babonera serivise zijyanye no kubyara harimo urugendo rurerure ku buryo iyo umubyeyi agiye kubyara bamuheka mu ngobyi ndetse bamwe bakanabyarira mu nzira.
Umwe ati: “Kubyarira mu nzira ni nk’ibyago ku mubyeyi kuko usanga amafaranga baguciye…. Nta vuriro riri hafi batwegereje, wenda barigire irya Leta rikorane na mituweli ahubwo bo bahise barishoramo abashoramari. Mbese muri rusange muri aka gace kacu ababyeyi baraducuruza. Murakomeza mukagenda n’amaguru noneho mwagira ibyago akaba abyariye mu nzira.”
Undi nawe ati: “Igiteye impungenge ni ukuzagera ku Kivumu kuko ni urundi rugendo.”
Iyo babyariye mu nzira bagera kwa muganga bagacibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 15 na 20.
Bavuga ko begerejwe ivuriro ridakorana na mituweri ariko bituma bakomeza urugendo rw’amaguru ngo bagere i Gisenyi cyangwa ku bitaro bya Murunda.
Bavuga ko bababazwa no guhana umuntu uba wagize umugisha akabyarira mu nzira. Bagashimangira ko abageze ku Bitaro bya Murunda bahita bacibwa amafaranga bo bafata ko ari menshi aho bamwe bavuga ko bacibwa amafaranga agera mu bihumbi 40 ndetse ngo hari n’abakwa ibihumbi 70.
Kayitesi Dative, Meya w’Akarere ka Rutsiro avuga ko ibi bibazo ntabyo azi aba babyeyi bahura nabyo ariko akavuga ko agiye kubikurikirana.
Ati: “Ibyo naba mbyumvise ubu! Umuturage se waciwe amande wamukuye he muri uru Rwanda koko? Turabikurikirana, kiramutse gihari … ndumva muri uru Rwanda rwacu rushyira umuturage ku isonga.”
Uretse abahura n’izi ngorane bagiye kubyara, hari n’abandi bakenera serivise z’ubuvuzi ariko bakagorwa nuko ivuriro begerejwe ritakira abakoresha Mituweli. Basaba ko byatekerezwaho kugira ngo iki gikorwaremezo cy’ubuvuzi nabo kibagirire umumaro.
Tanga igitekerezo