Mu karere ka Rutsiro hari amakuru avuga ko imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonwe n’abakoraga imirwanyasuri.
Ibi byabereye mu murenge wa Mukura, akagari ka Kagusa ho mu mudugudu wa Gasharu, kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kanama 2024.
Amakuru BWIZA yahamirijwe na Ndayambaje Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura avuga ko umubiri wa Segashema Elias wazize Jenoside yakorewe Abatutsi, wabonwe mu isambu ya Uwimana Jean Pierre, mu gihe mu isambu ya Muhawenimana Jamila habonetse ibice by’umubiri wa Musoni Silas.
Ndayambaje yakomeje avuga ko iyi mibiri yabonwe n’abakozi ba ARCOS bari gukora imirwanyasuri, ndetse ko mu gihe cy’inkiko gacaca bayireze ndetse batangwaho amakuru gusa bakaba bari barayishakishije bakayibura.
Ni mu gihe iyi mibiri yajyanwe ahahoze Urwibutso rwa Mukura, kugira ngo izatunganywe, hanyuma izabone gushyingurwa mu cyubahiro.
Umurenge wa Mukura niwo urangwamo imanza nyinshi zaciwe n’inkiko Gacaca zitararangizwa, kubera ko harimo abarezwe imitungo bakinagira imitima yo kwishyura abo basahuye.
Tanga igitekerezo