Ivuriro rito rya Rugeyo, ryo mu karere ka Rutsiro ryatwaye arenga Miliyoni 10 Frw rikomeje gusenyuka ridakorewemo, abarituriye bavuga ko ubuyobozi bafite budakorera umuturage, ahubwo wagira ngo baje mu butembere, kuko kuva batorwa iki kibazo bakimenye ariko bakakirengagiza.
Iri vuriro rito ridakora riherereye mu Kagari ka Rugeyo, Umurenge wa Murunda, abarituriye bavuga ko bakigorwa no kubona uko bageza abarwayi ku bitaro bya Murunda, kuko bibasaba gukoresha igihe kingana n’amasaha abiri.
Bamwe mu baturage baganiriye na BWIZA bavuga ko iri vuriro rito kuva ryakubakwa mu 2019 ritigeze rikora.
Uyu utashatse ko amazina ye atangazwa ati: "Iyo umurwayi aturembanye biratugora kumugeza ku bitaro, kuko ku manywa twishyura ibihumbi 2 Frw kuri Moto, kandi kuva muri 2019 ryubakwa ritigeze rikora. Ibyo dufata nk’aho abayobozi twitoreye baje mu butembere kuko ikibazo bakimenye bakacyirengagiza. None ryatangiye kwangirika."
Akomeza avuga ko ubu wasanga babeshyerwa ko bubakiwe ivuriro kandi ritarigeze rikora, ku buryo ridatabawe byazaba ngombwa ko ryubakwa bundi bushya.
BWIZA yamenye amakuru ko mu mpamvu ritigeze rikorerwamo harimo ikibazo cy’imisarani ya kizungu yashyizwe kuri iri vuriro ariko ntiyashyirwamo amazi, bituma zidakora na rimwe, ari nabyo byatumye habura abaganga bajya kurikoreramo.
Kayitesi Dative,Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro,utabashije kutuvugisha kuri iki kibazo ku murongo wa terefone ye ngendanwa wadusabye ku mwandikira ubutumwa bugufi, yaruciye ararumira kugeza ubwo twarangizaga gutunganya iyi nkuru.
Mu Karere ka Rutsiro, si iri vuriro rito gusa ryubakiwe abaturage rikaba ridakoreshwa, kuko niyo ugeze mu yindi mirenge usanga hari ayubatswe akabura abayakoreramo, ibyo abaturage bafata nko guhombya Leta.
Ni mu gihe gahunda ya Leta ku mavuriro mato ari bumwe mu buryo bwatekerejwe ngo ifashe abaturage kubonera serivisi z’ubuvuzi hafi yabo.
Tanga igitekerezo