Rurageretse hagati y’abaturage n’abacururiza mu isantere y’ubucuruzi y’umujyi w’akarere ka Rutsiro ya Congonil, kubera umwanda babateza, biturutse ku kumena imyanda ahabonetse hose.
Iyi nkundura y’aba baturage batabaza Ubuyobozi ikomoka ku kuba abacururiza muri iyi santere y’ubucuruzi batagira ikimoteri rusange cyo kujyanamo umwanda bikabatiza umurindi wo kujya kuyimena mu bisigara bya Leta.
Ibi aba baturage bo mu murenge wa Gihango babigarutseho mu kiganiro bahaye BWIZA bavuga ko babangamiwe n’abacuruzi bakora ubucuruzi muri Congonil babateza umwanda.
Yaba abaturage n’abacuruzi baganiriye na BWIZA bose bifuje ko imyirondoro yabo yagirwa ibanga ku mpamvu z’umutekano wabo.
Uyu twahinduriye izina tukamwita Muzehe avuga ko atuye munsi y’icyapa cyimodoka zigana mu karere ka Rubavu kiri muri iyi santere ya Congonil yagize ati: “Uko imyaka ishira indi igataha, iterambere rya Rutsiro ntaryo tubona, kuko niba n’abacuruzi bamena imyanda aho babonye kubera kutagira ikimoteri baba bameze nk’abatazi ingaruka mbi byagira ku bana bacu. Turasaba ubuyobozi ko iki kibazo bwagiha umurongo uhamye.”
Akomeza avuga ko yaba ubuyobozi busanzwe buzi iki kibazo ariko ko bukirenza amaso, kuko butigeze bugira icyo bugikoraho.
Undi muturage nawe ati: "Iyo ari mu gihe cy’imvura, iyi myanda iraza ikadusanga mu mazu kuko baba bayimennye aho babonye hose batitaye ku ngaruka bigira, rimwe na rimwe bidutera agahinda iyo uhanyuze agasanga bari gukinira muri iyi myanda bashakamo ibyo bajya gukoresha mu by’abana.
Umwe mu bacuruzi bo muri iyi santere ya Congonil yatangarije BWIZA ko impamvu ibatera kumena imyanda aho babonye aruko nta kimoteri rusange bafite, ndetse ko nabo bibangamira ibituma bayiha abana akaba aribo bajya gushaka aho bayimena.
Yakomeje avuga ko ahantu ubuyobozi buri kubashakira ikimoteri usa nk’uwerekeza kuri sitade ya Mukebera ari kure, ahubwo ko bagakwiriye gushyirirwaho aho bajya bayimena mu i santere noneho ikajya igezwaho n’ababifitiye ububasha.
Rutayisire Munyambaraga Deogratias, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango atangaza ko iki kibazo bakizi ndetse ko bari kugishakira igisubizo.
Ati: "Iki kibazo turakizi, kandi mu kugishakira igisubizo twamaze kubona ubutaka buzubakwamo ikimoteri rusange."
Abaturiye iyi santere barataka ko babangamiwe n’umunuko baterwa n’iyi myanda ivangavanze ibora n’itabora imenwa mu ishyamba riri munsi ya Kaburimbo yerekeza i Rubavu, ku buryo iyo imvura iguye bimanuka bijya mu kiyaga cya Kivu.
Isantere y’ubucuruzi ya Congonil ibarurwamo abacuruzi bakuru bafite amaduka barenga 50, mu gihe abato bacuruza ubucogocogo barenga 100, aba bose ntibagira aho kumena imyanda.
Tanga igitekerezo