Mukerarugendo Jean Pierre w’imyaka 51, wari Umuyobozi wa Dasso mu karere ka Rutsiro yapfuye azize impanuka ya moto.
Ni impanuka yabereye mu murenge wa Gihango, akagari ka Congonil ho mu mudugudu wa Gashihe ku isaha ya saa munani z’amanywa.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 29 Nyakanga 2024 mu masaha ashyira saa kumi z’umugoroba.
BWIZA yamenye amakuru ko uyu Mukerarugendo, mu masaha ya nyuma ya saa sita ko aribwo moto yamurengeje umuhanda.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yahamije aya makuru.
Ati: "Yakoze impanuka ikomeye na moto yari atwaye, mu muhanda uva mu isantere ya Congo-nil werekeza Gisiza ubwo yaragiye kwigisha muri Transit center ya Murunda, impanuka yatewe no kubura feri bituma arenga umuhanda agwa muri caneva akomereka ku mutwe, akaboko, no mu gatuza."
Yakomeje avuga ko yajyanwe ku bitaro bya Murunda bamwohereza mu bitaro bya Kibuye bageze mu nzira apfa bataragerayo.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Murunda.
Tanga igitekerezo