Umwana w’imyaka 13 twahinduriye amazina akitwa (Toto) wo mu karere ka Rutsiro afunzwe akekwaho gusambanya uw’imyaka itatu.
Ibi byabereye mu murenge wa Musasa, akagari ka Gisiza ho mu mudugudu wa Karambi ku mugoroba wa tariki 03 Kanama 2024 mu masaha ashyira saa kumi z’umugoroba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gisiza, Mutabazi Thierry yahamirije BWIZA aya makuru.
Ati:"Twahawe amakuru n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Karambi ko uyu Toto yasambanyije umwana w’imyaka 3 ubwo yaramusanze mu rugo kwa Hakizimana Frederic, uyu mwana yari yajyanye n’ababyeyi be mu bukwe."
Uwasambanyijwe yahise yoherezwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa ibizami.
Uyu Toto ukekwaho gusambanya umwanayahise ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Ruhango.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo