Mu gitondo cyo kuri uyu Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2024 ,mu Mudugudu wa Gahonogo Akagari ka Nyagasenyi, Umurenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana,hamenyekanye urupfu rw’umugore witwa Bihoyiki uri mu kigero cy’imyaka 35 bivugwa ko yishwe nyuma yo gusambanywa n’abantu bataramenyekana .
Umunyamakuru wa BWIZA yageze aho Bihoyiki yabaga mu ma saa tatu za mu gitondo umurambo wa Nyakwigendera bamaze kuwujyana ku bitaro bya Rwamagana.
Abatuye mu Mudugudu wa Gahonogo, babwiye BWIZA ko Bihoyiki wabaga mu nzu nto aho nyina atuye, bamenye urupfu rwe nyuma y’uko umwana we w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 15 y’amavuko, usanzwe ajya kuraza nyirakuru, yazindutse agiye kuganira nawe ku kibazo uwo mwana we yarafite agaruka abwira nyirakuru ko nyina yapfuye.
Umwe mu baturage baturanye na Bihoyiki yavuze ko Bihoyiki yishwe nyuma y’umunsi atewe n’abantu batamenyekanye bashatse kumwica ariko atabarwa n’abaturanyi be abo bashakaga kumwica bakiruka ariko ntibanamenyekana .
Nyina wabo witwa Nikuze yabwiye BWIZA ko Bihoyiki yishwe nyuma y’umunsi umwe atewe n’abantu babiri bamunize akavuza induru agatabarwa n’abo mu muryango we n’abaturanyi babo .
Nikuze yabwiye BWIZA ko ubwo bamuhuruzaga yasanze Bihoyiki yari abereye nyina wabo yishwe kandi abamwishe byagaragaraga ko bamwambitse ubusa bakanamusambanya mbere yo kumwica.
Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Kigabiro w’Umusigire ,Alexis Rugarukirwa yabwiye BWIZA ko Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza ku rupfu rwa Bihoyiki.
Ati: " Inzego zishinzwe iperereza zirimo gukora iperereza kuri urwo urupfu. Icyo dusaba abaturage nuko bajya batanga amakuru mu gihe hari umuntu bakekaho kuba yakora ibyaha ."
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru nta muntu ukekwaho kumwica wari wamenyekana.
Nyakwigendera apfuye yari afite abana babiri b’abakobwa ,umuto yiga mu mashuri abanza mu mwaka wa 6 mu gihe umukuru yiga mu mashuri yisumbuye.
Inzu Bihoyiki yabagamo .
Tanga igitekerezo