Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, MIGEPROF, irasaba ababyeyi b’abateganya gushyingirwa kwirinda gushakira indonke mu gusaba inkwano.
Ubu butumwa bukubiye mu mfashanyigisho ifasha abitegura gushyingirwa no guherekeza abantu bana nk’umugabo n’umugore yashyizwe hanze n’iyi Minisiteri tariki ya 25 Kanama 2023.
Yabanje gusobanura inkwano, iti: “Inkwano ni ikimenyetso cy’ubucuti n’ubuvandimwe hagati y’imiryango yombi mu guhuza no kubanisha abana bayo, ikaba ari ipfundo ry’ubumwe. Inkwano rero si ikiguzi kandi ntikwiye kubangamira abagiye gushyingirwa.”
Iyi Minisiteri isobanura ko mu gihe ababyeyi batekereza ku nkwano, bakwiye gutekereza ku guha abana babo umusinzi, aho kubashamo indonke. Iti: “Ababyeyi bagiye gushyingira abana babo bagomba kumvikana, bagatekereza ku guha umusingi urugo rw’abana babo, aho gushakira indonke mu bana, babaka inkwano ziremereye.”
Yanzura ku ngingo y’inkwano, iyi Minisiteri yibukije ko itegeko No 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango, mu ngingo yaryo y’167, igika cya 2, rivuga ko iyo inkwano itabonetse, bitabuza amasezerano y’ubushyingiranwe kwemerwa.
Tanga igitekerezo