Mu kwezi gushize kwa Kamena 2023, igihugu cya Malawi cyohereje mu Rwanda Niyonagira Theoneste ukekwaho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nyuma y’imyaka 29, uretse abafatwa, hari n’imanza zikiburanishwa n’izindi zitegerejwe hano mu Rwanda no mu mahanga. Jenoside ni icyaha mpuzamahanga kidasaza, kandi ubutabera bugira ukuboko kurekure. Ifoto y’ibimaze gukorwa iratanga icyizere.
Ku bantu 93 baregewe Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), abagera kuri 82 ni bo bafatiwe ibyemezo, birimo guhamywa ibyaha no gukatirwa cyangwa se kugirwa abere. Harimo n’abapfuye urukiko rutarabafatira ibyemezo. Harimo ariko n’abo dosiye zabo zoherejwe mu Rwanda no mu Bufaransa, kugira ngo bahaburanishirizwe.
Ubu butabera bwatanzwe n’urukiko rwa LONI ni nk’igitonyanga mu nyanja, ugereranyije abakekwaho icyaha cya jenoside, bahunze ubutabera nyuma ya Nyakanga 1994. Uyu munsi, Urwego rw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda (NPPA) ruvuga ko hari hari impapuro zoherejwe hirya no hino mu mahanga zisaba guta muri yombi Abanyarwanda bagera ku 1140. Mu rwego rw’ubufatanye, mu butabera, ibihugu by’amahanga bisabwa gufata abo bantu, bikabohereza mu Rwanda, bitaba ibyo na byo bikababuranisha.
Hari ibihugu byahisemo kubohereza mu Rwanda, kuko icyemezo nk’icyo cyafashwe na TPIR cyabahaye icyizere cy’uko u Rwanda rwatanga ubutabera bunoze. Hari n’ibindi bihugu byahisemo gutanga umusanzu wabyo biburanisha abari barahungiye ku butaka bwabyo.
Ikibabaje ni uko iyo ntambwe y’ubufatanye mu guhana icyaha cya jenoside itaragaragara ku bihugu by’Afurika. Ni mu gihe uyu mugabane ubitse bitatu bya kane (3/4) by’abashakishwa bose, barimo 408 bari muri DRC na 277 bari muri Uganda. Hanze y’Afurika, twavuga nk’abagera kuri 47 bari mu Bufaransa, 40 bari mu Bubiligi na 23 muri Amerika.
Gusa rero, icyaha cya jenoside ntigisaza. Urebye kandi intambwe iterwa, magingo aya, mu bufatanye bw’ubutabera mpuzamahanga, kimwe n’ifoto y’ibimaze gukorwa, biragoye ko abakekwaho jenoside bazacika «ukuboko kurekure kw’ubutabera ».
1.Abantu bane (4) boherejwe mu Rwanda na TPIR
UWINKINDI Jean. Yatawe muri yombi ku wa 30 Kamena 20210 mu gihugu cya Uganda, ashyikirizwa Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), Arusha muri Tanzania. Ku wa 19 Mata 2012 ni bwo yoherejwe mu Rwanda, atangira kuburanishwa n’Urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga (HCCIC). Ku wa 30 Ukuboza 2015, yahamwe n’ibyaha, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, ku rwego rwa mbere. Mu bujurire, iki gihano cyemejwe tariki ya 24 Ukuboza 2020. Nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro ubusabe bwe bwo « gusubirishamo urubanza kubera impamvu z’akarengane gakabije ». Ubu aragororerwa muri Gereza ya Mpanga.
MUNYAGISHARI Bernard. Yatawe muri yombi ku itariki ya 25 Gicurasi 2011, muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo (DRC), mbere yo gushyikirizwa TPIR. Uru rukiko na rwo rwamwohereje kuburanira mu Rwanda, ku wa 24 Nyakanga 2013. Urukiko rwa HCCIC rwamuhamije ibyaha, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, ku rwego rwa mbere. Iki gihano cyemejwe mu bujurire ku wa 24 Ukuboza 2020. Na we, Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro ubusabe bwe bwo « gusubirishamo urubanza kubera impamvu z’akarengane gakabije ». Ubu aragororerwa muri Gereza ya Mageragere.
NTAGANZWA Ladislas. We yafatiwe i Kiyeye-Nyanzare, muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo (DRC), tariki ya 8 Ukuboza 2015, yoherezwa mu Rwanda na TPIR ku wa 20 Werurwe 2016. Urukiko rwa HCCIC rwamuhamije ibyaha, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, ku wa 28 Gicurasi 2020. Iki gihano cyemejwe mu bujurire tariki ya 3 Werurwe 2023. Ategereje icyemezo cy’ Urukiko rw’Ikirenga ku busabe bwe bwo «gusubirishamo urubanza kubera impamvu z’akarengane gakabije ».
KAYISHEMA Fulgence. Yatawe muri yombi muri Afrika y’Epfo, ku wa 23 Gicurasi 2023, ashyikirizwa ubutabera bw’icyo gihugu. Hategerejwe ko bumushyikiriza Urukiko rwa IRMCT, rushinzwe kurangiza imirimo yasizwe n’Inkiko Mpuzamahanga (TPIR na TPIY), na rwo rukabona kumwohereza mu Rwanda.
2.Abantu 3 bahigwa na IRMCT bategerejwe mu Rwanda
- NDIMBATI Aloys
- RYANDIKAYO
- SIKUBWABO Charles
3.Abantu batanu (5) boherejwe n’inkiko z’ibihugu
BANDORA Charles. Yoherejwe n’igihugu cya Norvège, ku wa 10 Werurwe 2013. Ku wa 15 Gicurasi 2015, urukiko rwa HCICC rwamuhamije ibyaha, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 30. Iki gihano cyemejwe n’Urwego rw’bujurire, runamuhamya n’icyaha cyo gucura umugambi wo gutegura jenoside yari yakuweho mu rwego rwa mbere.
MBARUSHIMANA Emmanuel. We yoherejwe n’igihugu cya Danemark ku wa 3 Nyakanga 2014. Ku wa 28 Ukuboza 2017, urukiko rwa HCCIC rwamuhanishije igifungo cya burundu, kiza kwemezwa mu nbujurire.
MUGIMBA Jean Baptiste. Ku wa 12 Ugushyingo 2016, ni bwo yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi. Tariki ya 17 Werurwe 2021, urukiko rwa HCCIC rwamuhamije ibyaha rumukatira igifungo cy’imyaka 25. Urubanza rwe ruracyakomeza mu bujurire.
IYAMUREMYE Jean-Claude. Ku wa 12 Ugushyingo 2016, na we ni bwo yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi. Ku wa 30 Kamena 2021, urukiko rwa HCCIC rwamuhamije ibyaha rumukatira igifungo cy’imyaka 25. Urubanza rwe ruracyakomeza mu bujurire.
TWAGIRAMUNGU Jean. Ku wa 18 Kanama 2017, yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi. Ku itariki ya 16 Werurwe 2023, urukiko rwa HCCIC rwamuhamije ibyaha rumukatira igifungo cy’imyaka 25. Urubanza rwe ruracyakomeza mu bujurire.
4.Abantu icumi (10) birukanywe n’ibihugu by’amahanga
BIRINDABAGABO Jean-Paul alias Bagabo Daniel. Yirukanywe n’igihugu cya Uganda ku wa 15 Mutarama 2015. Ku wa 25 Gicurasi 2017, urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, mu karere ka Ngoma, rwamukatiye igifungo cya burundu, cyemezwa no mu bujurire.
KAGABA Enos. Yageze mu Rwanda, tariki ya 26 Mata 2005, yirukanywe n’igihugu cya Amerika. Yari yaraburanishijwe akatirwa adahari n’urukiko gacaca rwa Gishyita, ku Kibuye. Akigera mu Rwanda yasabye gusubirishamo urubanza. Ku wa 6 Ukwakira 2011, yahamijwe ibyaha, ahanishwa igifungo cya burundu.
KWITONDA Jean Pierre, alias Kapalata. Yirukanywe n’igihugu cya Uganda mu Ugushyingo 2010. Yaburanishijwe kandi akatirwa igifungo cya burundu n’urukiko gacaca rwa Gikondo, mu mujyi wa Kigali.
MUDAHINYUKA Jean Marie Vianney, alias Zuzu. Yageze mu Rwanda, tariki ya 28 Mutarama 2011, yirukanywe n’igihugu cya Amerika. Yaburanishijwe n’inkiko gacaca ebyiri. Urukiko gacaca rwa Nyakabanda rwamukatiye igifungo cy’imyaka 19, mu gihe urwa Rwezamenyo rwo rwamukatiye igifungo cya burundu.
MUGESERA Léon. Yageze mu Rwanda, ku itariki ya 24 Mutarama 2012, yirukanywe n’igihugu cya Canada. Hari humvikanywe ko agomba kuburanishwa hakurikijwe « itegeko rigenga imanza zoherejwe mu Rwanda ». Ku wa 15 Mata 2016, urukiko rwa HCICC rwamuhamije ibyaha, rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu, ari na cyo cyemejwe mu bujurire tariki ya 24 Ukuboza 2020. Nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro ubusabe bwe bwo « gusubirishamo urubanza kubera impamvu z’akarengane gakabije ». Ubu aragororerwa muri Gereza ya Mpanga.
MUKESHIMANA Marie-Claire. Yirukanywe n’igihugu cya Amerika agera mu Rwanda ku wa 27 Ukuboza 2011. Yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 19 n’urukiko gacaca rw’umurenge wa Mbazi, i Huye.
MUNYAKAZI Léopold. Yirukanywe n’igihugu cya Amerika ku wa 28 Nzeri 2016. Nyuma yo gukatirwa igihano cya burundu n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, Urukiko rwa HCCIC rwamugize umwere ku byaha byose bifitanye isano na jenoside, ku wa 20 Nyakanga 2018, ariko rumuhamya icyaha cyo gupfobya jenoside, rumukatira igifungo cy’imyaka 9.
MUNYANEZA Jean de Dieu, alias Mutzig. Yirukanywe n’igihugu cy’u Buholandi ku wa 21 Werurwe 2015. Yari yaraburanishijwe, akatirwa adahari n’inkiko gacaca. Ubusabe bwe bwo gusubirishamo urubanza rukomeje gusuzumwa n’urukiko rwisumbuye rwa Huye.
NKUNDABAZUNGU Augustin. Nyuma yo gutabwa ku wa 4 Kanama 2010 no kwirukanwa n’igihugu cya Uganda, Urukiko gacaca rwa Kiziguro, muri Gatsibo, rwamukatiye igifungo cya burundu.
SEYOBOKA Jean-Claude. Yirukanywe n’igihugu cya Canada ku wa 18 Ugushyingo 2016. Kubera ko yari umusirikare mu gihe yakoraga ibyaha bya jenoside, yaburashijwe n’inkiko za gisirikare. Tariki ya 03 Ukuboza 2021, ni bwo Urukiko rukuru rwa gisirikare rwamukatiye igifungo cya burundu.
5.Abantu 26 baburanishijwe n’inkiko z’ibihugu
BARAHIRA Tito. Ubutabera bw’igihugu cy’Ubufaransa bwamuhanishije igihano cy’igifungo burundu, ku wa 06 Nyakanga 2016, cyemezwa mu bujurire ku itariki ya 06 Nyakanga 2018.
BAZARAMBA François. Yaburanishijwe n’ubutabera bw’igihugu cya Finlande, akatirwa igifungo cya burundu muri 2012.
BERINKINDI Claver. Ubutabera bwa Suède bwamuhanishije igihano cy’igifungo cya burundu, cyemezwa mu bujurire ku wa 15 Gashyantare 2017.
BUCYIBARUTA Laurent. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 20, ku itariki ya 12 Nyakanga 2022. Asigaje kuburana mu rwego rw’ubujurire.
BUGINGO Sadi. Yaburanishijwe n’ubutabera bwa Norvège, akatirwa igifungo cy’imyaka 21, ku wa 17 Gashyantare 2013, cyemezwa mu bujurire tariki ya 16 Mutarama 2015.
HATEGEKIMANA Philippe, alias Philippe Manier. Yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu, ku wa 30 Kamena 2023. Asigaje kuburana mu rwego rw’ubujurire.
HIGANIRO Alphonse. Yaburanishijwe n’ubutabera bw’Ububiligi, akatirwa igifungo cy’imyaka 20, mu mwaka wa 2001.
MBANENANDE Stanislas. Ubutabera bwa Suède bwamuhanishije igihano cy’igifungo cya burundu mu mwaka wa 2014.
MPAMBARA Joseph. Ubutabera bw’igihugu cy’Ubuholandi bwamuhanishije igihano cy’igifungo cya burundu, mu mwaka wa 2010, cyemezwa no mu bujurire.
MUHAYIMANA Claude. Yaburanishijwe n’iguhugu cy’Ubufaransa, akatirwa igifungo cy’imyaka 14, ku itarki ya 17 Ukuboza 2021. Hasigaye kuburana mu bujurire.
MUKABUTERA Julienne, bita sr KIZITO. Yaburanishijwe n’ubutabera bw’Ububiligi, akatirwa igifungo cy’imyaka 12, mu mwaka wa 2001.
MUKANGANGO Consolata. Uyu mubikira yaburanishijwe n’ubutabera bw’Ububiligi, akatirwa igifungo cy’imyaka 15, mu mwaka wa 2001.
MUNGWARERE Jacques. Yaburanishijwe n’ubutabera bwa Canada, agirwa umwere mu 2013.
MUNYANEZA Désiré. Yaburanishijwe n’ubutabera bwa Canada, akatirwa igifungo cya burundu mu mwaka wa 2009.
NDASHYIKIRWA Samuel. Yaburanishijwe n’ubutabera bw’Ububiligi, akatirwa igifungo cy’imyaka 10, mu mwaka wa 2005.
NERETSE Fabien. Yaburanishijwe n’ubutabera bw’Ububiligi, akatirwa igifungo cy’imyaka 25, mu kwezi kw’ Ukuboza 2019.
NGENZI Octavien. Ubutabera bw’igihugu cy’Ubufaransa bwamuhanishije igihano cy’igifungo burundu, ku wa 06 Nyakanga 2016, cyemezwa mu bujurire ku itariki ya 06 Nyakanga 2018.
NIYONTEZE Fulgence. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 14 n’ubutabera bw’Ubusuwisi, ku wa 25 Gicurasi 2000.
NKEZABERA Ephrem. Yapfiriye mu Bubiligi mu 2009, nyuma yo kujuririra igihano cy’igifungo cy’imyaka 30 yari yakatiwe n’ubutabera bw’icyo gihugu tariki ya 01 Ukuboza 2009. Yari yahamijwe n’icyaha cyo gusambanya abagore nk’icyaha cy’intambara.
NTACYOBATABARA Yvonne. Yaburanishijwe n’ubutabera bw’Ubulandi, akatirwa igifungo cy’imyaka 6 n’amezi 8, mu mwaka wa 2013.
NTEZIMANA Vincent. Na we yaburanishijwe n’ubutabera bw’Ububiligi, akatirwa igifungo cy’imyaka 12, mu mwaka wa 2001.
NTUYAHAGA Bernard. Yaburanishijwe n’ubutabera bw’Ububiligi, akatirwa igifungo cy’imyaka 20, mu mwaka wa 2007.
NZABONIMANA Etienne. Yaburanishijwe n’ubutabera bw’Ububiligi, akatirwa igifungo cy’imyaka 12, mu mwaka wa 2005.
RUKERATABARO Theodore. Ubutabera bw’igihugu cya Suède bwamuhanishije igihano cy’igifungo cya burundu, ku wa 27 juin 2018, cyemezwa mu bujurire ku itariki ya 22 Mata 2019.
RWABUKOMBE Onesphore. Ubutabera bw’igihugu cy’Ubudage bwamuhanishije igihano cy’igifungo cya burundu mu mwaka wa 2015.
SIMBIKANGWA Pascal. Yaburanishijwe n’ubutabera bw’Ubufaransa, akatirwa igifungo cy’imyaka 24, mu mwaka wa 2014. Iki gihano cyemejwe no mu rwego rw’ubujurire.
Tanga igitekerezo