
Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, yasabye imbabazi Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle usanzwe ari Perezida wa Rayon Sports nyuma yo kugumura bagenzi be.
Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru muri Rayon Sports haravugwamo amakuru y’abakinnyi bari barigumuye bakanga kujya gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro iyi kipe ifitanye na APR FC kuri uyu wa Gatandatu.
Abakinnyi ba Murera bigumuye ku buyobozi nyuma yo kunanirwa kubishyura amezi abiri y’umushahara bwari bubabereyemo, ndetse n’amafaranga y’uduhimbazamusyi tw’imikino ibiri batsinze.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yabwiye Radio/TV10 ko nyuma yo kwivumbura byabaye ngombwa ko ubuyobozi buganiriza abakinnyi, gusa bananirwa kubwumva kuko bari bamaze guhuza umugambi.
Yunzemo ko nyuma yo kubona abakinnyi batabyumva byabaye ngombwa ko abatumizaho umwe ku wundi, abizeza ko kuri uyu wa Gatanu bishyurwa amafaranga y’ukwezi kwa Kane na ho ay’ukwa Gatanu bakazayabona nyuma y’umukino wo kuri uyu wa Gatandatu.
Abenshi mu bakinnyi ba Rayon Sports barabyumvise kuri uyu wa Kane bemera guhaguruka berekeza i Huye, gusa batandatu barangajwe imbere na Kapiteni Rwatubyaye Abdul bakomeza kwinangira.
Uyu myugariro umugambi wo kudakina uriya mukino yari awuhuriyeho n’abarimo Ndizeye Samuel, rutahizamu Willy Onana Leandre Essomba, myugariro Mitima Isaac, Ngendahimana Eric ndetse n’umunyezamu Hategekimana Bonheur.
Perezida Uwayezu yatangaje ko mu ijoro ryakeye aba bakinnyi nyuma yo kubona bagenzi babo babatabye mu nama na bo bahise berekeza i Huye aho bageze mu Gicuku.
Yavuze ko mbere yo guhaguruka bamumenyesheje ko bagiye, ndetse Kapiteni Rwatubyaye amusaba imbabazi.
Yagize ati: "Nimugoroba ni bwo bafashe icyemezo cyo guhaguruka bakagenda. Basabye n’imbabazi, baranyandikira bati ’ubu turagiye, ubu turi mu nzira, Perezida rwose tubabarire’. Nababwiye nti ’nimusange abandi ibindi tuzabireba’."
Uwayezu yavuze ko Kapiteni Rwatubyaye Abdul ari we wamwandikiye ubutumwa saa tanu na 47 asaba imbabazi.
Yunzemo ko kuri ubu umwuka wongeye kuba mwiza muri Rayon Sports; ndetse atanga isezerano ry’uko ku wa Mbere utaha abakinnyi bazabona umushahara wabo.
Tanga igitekerezo