SP Gahungu Ephrem wabaye umuyobozi w’igororero rya Rubavu yihakanye Ndagijimana Emmanuel alias Peter uvuga ko yanze gutanga amakuru ku iyicarubozo yakorewe, agakuramo ubumuga buhoraho.
Tariki ya 13 Kanama 2023 ni bwo ku rubuga rwa YouTube hasohotse videwo ya Ndagijimana winjiye mu igororero rya Rubavu mu Gushyingo 2020 atakamba, asaba kurenganurwa. Yasobanuye ko SP Uwayezu Augustin wari umuyobozi wungirije w’igororero yaketse ko yaba afite amakuru ku itsinda ry’abo bafunganwe muri Burigade ya Polisi bakekwagaho umugambi wo gutoroka.
Ngo Uwayezu wari kumwe n’abandi bagororwa barimo uwitwa Byinshi, bafashe Ndagijimana, bamushyira muri ‘Yorodani’. Ati: “Yari afite inkoni y’isinga ry’umuriro yari ari gukubitisha abantu, inkoni barayinkubitisha, bafata intebe ya sheze, banshyiraho umutwe n’amaboko kugira ngo ntinyagambura. Yarankubise, arankubita, arankubita, arankubita.”
Ndagijimana yavuze ko yakubiswe, ikibuno kirasaduka, kandi ko kubera iri yicarubozo, igitsina cye kitagihaguruka. Mu bushinjacyaha, yatanze ubuhamya bw’uko SP Gahungu yamenye amakuru y’ibyabereye mu igororero yari ayoboye, ntatange amakuru.
Yagize ati: "Wenda Gahungu ibyo byose mbikorerwa nta wari uhari, sinzi ubutumwa yarimo bw’akazi ariko nyuma yaje kugaruka, ibyo byose arabimenya. Ntiyigeze agira icyo abikoraho, ahubwo yabaye uwa mbere mu kubihishira. Ndagerageza ibishoboka byose, mugeraho ’Ese wamfasha iki kugira ngo mbone ubutabera?’ Icyo gihe rwose nshuti bavandimwe amagambo yansubizaga ni agahomamunwa, sinabona uko mbivuga."
Mu rubanza ruherutse kubera mu rukiko rw’ibanze rwa Rubavu, SP Gahungu yavuze ko ibyo aregwa n’ubushinjacyaha birimo itekinika. Kuri Ndagijimana, uyu mucungagereza yavuze ko igihe uyu musore avuga ko yakubitiwe, yari mu mahugurwa y’amezi ane y’urwego rw’igihugu rushinzwe igorora, RCS.
SP Gahungu yagize ati: “Icya Ndagijimana Emmanuel ntabwo ngitindaho, cyane ko ntari mpari. Aza muri gereza njyewe nari ku ikosi, nari mu mahugurwa yamaze amezi ane. Uwo Ndagijimana na team ye binjiye mu kwezi kwa 11/2020 kandi njyewe nagiye ku ikosi mu kwezi kwa 10. Ibyo rero byo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome, njyewe ntabwo nari mpari. Icyo gihe cy’amezi ane, ntabwo nari kumenyekanisha ikintu ntari mpari. Ngaruka mu kwezi kwa 2/2021.”
SP Uwayezu na we ahakana gukorera Ndagijimana iyicarubozo, ahubwo agasobanura ko uyu musore utuye i Rubavu yageze mu igororero yararikorewe, agasobanura ko yarikorewe ubwo yari muri kasho ya Polisi, azira ubujura.
Ndagijimana yatawe muri yombi tariki ya 12 Kanama 2020, akekwaho ubufatanyacyaha mu cyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro.
Tanga igitekerezo