Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, yagereranyije umuhuro wa bagenzi be bahoze bayobora iyi kipe n’umuhango wo kwimika umutware w’Abakono wigeze kubera mu Kinigi mu karere ka Musanze.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo abahoze bayobora Rayon Sports bahuriye ku i Rebero mu mujyi wa Kigali, biyemeza kuba hafi y’iyi kipe ikomeje kurangwamo ibibazo.
Ni icyemezo bafashe nyuma y’uko uwari Perezida w’iyi kipe, Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidele wari Perezida w’iyi kipe muri uku kwezi yeguye ku mpamvu ziswe iz’uburwayi.
Abahuriye ku i Rebero barimo Muvunyi Paul, Gacinya Chance Denis, Mushimire Claude, Olivier Gakwaya, Muhirwa Frederic, Paul Ruhamyambuga, Twagirayezu Thadee, Rukundo Patrick, Dr Rwagacondo n’abandi batandukanye bahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports.
Sadate mu kiganiro yagiranye na IGIHE SPORTS, yavuze ko umwiryane umaze igihe urangwa muri Rayon Sports ushobora kuzasiga iyi kipe yisanze "mu bibazo nk’iby’Ingabo za Congo".
Uyu mugabo by’umwihariko yanenze igikorwa avuga ko kinyuranyije n’amategeko giheruka gukorwa na Muvunyi, Gacinya na bagenzi babo; ashimangira ko ibyabereye ku i Rebero ntaho bitandukaniye n’ibyabereye mu Kinigi.
Ati: "Abantu baragiye bajya epfo iriya mu Kinigi baricara barahura, bari bazi ko bari gukora ibintu byiza ariko nyuma igihugu kitwereka ko bitari byiza...Ntabwo ndi ku ruhande urwo ari rwo rwose, uruhande ndiho ni Rayon Sports".
Sadate usanzwe adacana uw’aka na benshi mu bagize itsinda ryahuriye ku Rebero yunzemo ko umuyobozi wese uri muri Rayon Sports naramuka amuhamagaye azitaba, gusa ashimangira ko "iyo bije ku bahoze bayobora njye numva natangiye kujya ku ruhande".
Umuhango wo kwimika umutware w’Abakono Munyakazi yasanishije n’ibiri kubera muri Murera wabereye mu Kinigi muri Nyakanga 2023, himikwa uwitwa Kazoza Justin.
Nyuma y’uko amakuru yawo yari amaze kujya hanze inzego zitandukanye zirimo n’umuryango RPF Inkotanyi zahise zihaguruka, bituma Kazoza wari wimitswe ahita yegura ikitaraganya.
Amakuru avuga ko hari bamwe mu bakomeye bawitabiriye kuva icyo gihe bahise bafungwa.
3 Ibitekerezo
kaka Kuwa 19/09/24
Munyakazi nawe yihuta mukuvuga akwiriye kujya ashiramo ubwitonzi
Subiza ⇾rulinda Isaac Kuwa 20/09/24
Umuntu wese usoma iyinkuru arabonako, Sedate agifite byabitekerezo yigeze kuzana ashinja amacakubiri abayoboye rayon sport, ubanza yifuzako rayon sport yayifata nkifarm ye,uyumugabo kugirango ibintu yasarvinze mubwonko bwe bizamuvemo bizasaba igihe, aramutse agiye I Mutobo yavayo yarahindutse
Subiza ⇾Deangelo Kuwa 23/09/24
This is my first time pay a quick visit at here and i am genuinely happy to read all at alone place.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo