Sauti Sol yageze i Kigali ku wa 30 Ugushyingo 2024 mu rugendo rwo gushimira abafana no gusezera ku buhamya bw’imyaka 17 bamaze bahesha ibyishimo abakunzi b’umuziki. Abagize iri tsinda bageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali ahagana saa sita z’amanywa, aho bafite igitaramo kuru uyu munsi.
Uyu munsi witezweho udushya, aho Sauti Sol iraririmba ifatanyije n’abahanzi nyarwanda barimo Ariel Wayz na Mike Kayihura. Gusa ni ku nshuro ya mbere mu mateka y’iri tsinda, bazatarama ari batatu: Willis Chimano, Savara Mudigi, na Polycarp Otieno. Mugenzi wabo Bien-Aimé Baraza ntiyitabiriye kuko yari mu rugendo rwerekeza muri Tanzania aho afite igitaramo gihuriyemo na Sean Paul.
Sauti Sol ifite umubano udasanzwe n’u Rwanda, ikaba yaranashimishije benshi mu bitaramo byabereye i Kigali, birimo icyo mu 2016 cyo kumurika album yabo Live and Die in Africa, ndetse n’ibindi birori bikomeye nka New Year Eve Countdown mu 2017. Iri tsinda kandi ryitabiriye umuhango wo Kwita Izina mu 2022, aho Bien-Aimé Baraza yashimye cyane uburyo yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda.
Mu mateka yaryo, Sauti Sol yamenyekanye cyane kubera indirimbo zacengeye imitima y’abakunzi b’umuziki nka Nerea, Unconditionally Bae, na Isabella. Bamaze gukorera ibitaramo bikomeye hirya no hino ku Isi, birimo igitaramo cyo gusezera ku bafana cyabereye i Nairobi mu 2023, cyitabiriwe n’imbaga itigeze yemera ko basoza burundu ibikorwa byabo by’ubuhanzi.
Igitaramo cyo muri Kigali kije gufunga urugendo rwabo rw’amateka, rikaba ikimenyetso cyo guha agaciro abafana babo n’umuziki bagiye bazamura mu myaka yose. Abageze mu Rwanda basize isura nziza y’abahanzi b’icyitegererezo ku mugabane w’Afurika.
Tanga igitekerezo