
Perezida wa komisiyo ya sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, Robert Bob Menendez, yahakaniye imbere y’itangazamakuru icyaha cyo kwakira ruswa kugira ngo akoreshe ububasha afite mu buryo buryo bunyuranyije n’amategeko.
Tariki ya 22 Nzeri 2023 ni bwo ubushinjacyaha bwa New York bwareze Menendez mu rukiko rwa Manhattan, nyuma yo gushyikirizwa ibyavuye mu iperereza ryakozwe n’urwego rurishinzwe, FBI, guhera muri Kamena 2022.
Mu bimenyetso FBI yafatiye mu rugo rwa Menendez harimo amadolari ibihumbi 480, zahabu ndetse n’imodoka ya Mercedez, bikaba bikekwa ko yabihawe n’abarimo umushoramari wo muri New Jersey witwa Wael Hana, ukomoka mu Misiri.
Menendez kuri uyu wa 25 Nzeri yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru muri New Jersey, ahamya ko akiri umwere kandi ko amafaranga yafatiwe iwe atari ruswa, ahubwo yari yarayabitse kugira ngo azayitabaze mu bihe byatungurana nk’ibyo umuryango we wanyuzemo muri Cuba.
Uyu senateri mu nkuru ya The Guardian, agira ati: “Nabikuje ibihumbi by’amadolari kuri konte zanjye, nyabika ’cash’ ngo nzayifashije mu buryo bwihutirwa, kandi bitewe n’amateka y’umuryango wanjye wafatiriwe muri Cuba."
Yakomeje yibutsa ko amaze imyaka irenga 30 akorera amafaranga mu buryo bwemewe n’amategeko. Ati: “Aya ni amafaranga nakuye kuri konte zanjye bwite mbikaho amafaranga ninjiza byemewe n’amategeko mu myaka irenga 30. Ntegereje kuvugira ibindi mu rukiko."
Hari abakomeje kumusaba kwegura, barimo n’abashingamategeko nka senateri John Fetterman. Menendez yasubije ko mu gihe agifatwa nk’umwere, yeguye yaba yihuse.
Urubanza rwa Menendez ruraba kuri uyu wa 27 Nzeri 2023. Areganwa n’abandi bane barimo umugore we Nadine, Hana, Jose Uribe na Fred Daibes.
1 Ibitekerezo
Acakavuyo Kuwa 26/09/23
Barebe neza nayyo yahawe na Kongo.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo