• english English
  • english Francais
  • english Swahili
  • Ahabanza
  • Amakuru
    Putin yategetse ko Igisirikare cy’u Burusiya cyongerwamo abasirikare bashya 170,000
    UR yiyamye abakomeje gucira urubanza umunyeshuri wayo wafunzwe akekwaho gukuramo inda
    Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yapfuye
    Kilorirwe yaramukiye mu mabombe ya FARDC n’amasasu ya M23
    Zelensky yemeje ko ibitero bya Ukraine bisubiza Ingabo z’u Burusiya nta cyo byagezeho
  • Ibitekerezo
    IBITEKEREZO Soma izindi
    Uburayi bwisanze mu kaga, Impamvu nyamukuru Ubwongereza bushaka kohereza abimukira i Kigali
    Intambara ya Israel na HAMAS, agatego Vladimir Putin yateze Amerika n’isi yose
    N’abandi bazashukwa, Ivugabutumwa rikwiye guhagurukirwa
    Kuvuga icyo umuyobozi wirukanwe yazize cyangwa akacyivugira byagabanya impuha
    Minisitiri w’ingabo wa RDC ashobora kuzira ubutaka afite i Kigali
  • Zicukumbuye
    ZICUKUMBUYE Soma izindi
    Rwanda: Ubwinshi bw’imanza, gufunga n’ubucucike bikomeje kubera ihurizo ubutabera
    Covid-19: �Nyunganira mwana �, inzira nshya ishora abana mu muhanda
    Kayonza: Mu ntambara y�amahugu arwana n�inzego z�ibanze, Pascal Mutumwa aratabaza Perezida Kagame
    Ibivugwa: Ingabo z�Abafaransa mu batazibagirwa Inkotanyi ahahoze ari Komini Maraba
    Gen. Godefroid Niyombare ari mu yihe mibare?
  • Politiki
    POLITIKI Soma izindi
    Turabizi ko n’Abagande bafasha M23: Vital Kamerhe
    Kinshasa: Depite aranenga ko Tshisekedi yitwara nk’aho ikibazo cy’u Rwanda na RDC kitazakemuka
    Tshisekedi yifata nk’umwana w’igitambambuga: Major Willy Ngoma
    EU yaburiye RDC ko gukomeza kurwana na M23 ntacyo bizamara
    Inteko ya EAC yatangaje ko itakwivanga mu bibazo by’u Rwanda na RDC
  • Imikino
    POLITIKI Soma izindi
    Njya nitwa umusazi n’ikigoryi: Umutoza wa Rayon Sports
    CECAFA: Amavubi U-18 yandagaje Sudani, agera muri ½
    Ronaldinho ategerejwe mu Rwanda
    U Rwanda rwazamutseho imyanya irindwi ruza imbere ku rutonde rwa FIFA
    Champions League: Manchester United yaguye ikuzimu, Arsenal iha Lens umubatizo
Iyandikishe
Bwiza Bwiza
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Search
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Dukurikire
  • Francais
  • English
  • Kiswahili
Copyright © 2014-2023 BWIZA MEDIA Ltd.
Senateri Menendez yasobanuye iby'amafaranga FBI yafatiye mu rugo rwe

ubutabera

Senateri Menendez yasobanuye iby’amafaranga FBI yafatiye mu rugo rwe

Yanditswe na TUYIZERE JD
Yanditswe kuwa 26/09/2023 08:31

Perezida wa komisiyo ya sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, Robert Bob Menendez, yahakaniye imbere y’itangazamakuru icyaha cyo kwakira ruswa kugira ngo akoreshe ububasha afite mu buryo buryo bunyuranyije n’amategeko.

Tariki ya 22 Nzeri 2023 ni bwo ubushinjacyaha bwa New York bwareze Menendez mu rukiko rwa Manhattan, nyuma yo gushyikirizwa ibyavuye mu iperereza ryakozwe n’urwego rurishinzwe, FBI, guhera muri Kamena 2022.

Mu bimenyetso FBI yafatiye mu rugo rwa Menendez harimo amadolari ibihumbi 480, zahabu ndetse n’imodoka ya Mercedez, bikaba bikekwa ko yabihawe n’abarimo umushoramari wo muri New Jersey witwa Wael Hana, ukomoka mu Misiri.

Menendez kuri uyu wa 25 Nzeri yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru muri New Jersey, ahamya ko akiri umwere kandi ko amafaranga yafatiwe iwe atari ruswa, ahubwo yari yarayabitse kugira ngo azayitabaze mu bihe byatungurana nk’ibyo umuryango we wanyuzemo muri Cuba.

Uyu senateri mu nkuru ya The Guardian, agira ati: “Nabikuje ibihumbi by’amadolari kuri konte zanjye, nyabika ’cash’ ngo nzayifashije mu buryo bwihutirwa, kandi bitewe n’amateka y’umuryango wanjye wafatiriwe muri Cuba."

Yakomeje yibutsa ko amaze imyaka irenga 30 akorera amafaranga mu buryo bwemewe n’amategeko. Ati: “Aya ni amafaranga nakuye kuri konte zanjye bwite mbikaho amafaranga ninjiza byemewe n’amategeko mu myaka irenga 30. Ntegereje kuvugira ibindi mu rukiko."

Hari abakomeje kumusaba kwegura, barimo n’abashingamategeko nka senateri John Fetterman. Menendez yasubije ko mu gihe agifatwa nk’umwere, yeguye yaba yihuse.

Urubanza rwa Menendez ruraba kuri uyu wa 27 Nzeri 2023. Areganwa n’abandi bane barimo umugore we Nadine, Hana, Jose Uribe na Fred Daibes.

Izindi Nkuru Bijyanye


Bishop Rwagasana wa ADEPR yakatiwe gufungwa imyaka 7
Bishop Rwagasana wa ADEPR yakatiwe gufungwa imyaka 7
Abana ba Twahirwa baravuga ko bahunze ngo batamutangaho ubuhamya
Abana ba Twahirwa baravuga ko bahunze ngo batamutangaho ubuhamya
Urugendo rw'iminota 10 narugenze iminsi 6: Umutangabuhamya mu rubanza rwa Munyemana
Urugendo rw’iminota 10 narugenze iminsi 6: Umutangabuhamya mu rubanza rwa Munyemana

Izindi wasoma

Bishop Rwagasana wa ADEPR yakatiwe gufungwa imyaka 7

Abana ba Twahirwa baravuga ko bahunze ngo batamutangaho ubuhamya

Umuhungu wa Munyemana yabwiye urukiko ko urubanza rwa se ari urw’ibinyoma

Urugendo rw’iminota 10 narugenze iminsi 6: Umutangabuhamya mu rubanza rwa Munyemana

Urukiko rwasanze umugore wa Twahirwa yararubeshye

TUYIZERE JD
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

1 Ibitekerezo

Acakavuyo Kuwa 26/09/23

Barebe neza nayyo yahawe na Kongo.

Subiza ⇾

Tanga igitekerezo

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa

DUKURIKIRE

Wadusanga kuri izi nkoranya mbaga
Facebook Like
Twitter Follow
Youtube Subscribe

Weekly Newsletter

Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email

I have read and agree to the terms & conditions

Amakuru Agezweho

Putin yategetse ko Igisirikare cy'u Burusiya cyongerwamo abasirikare bashya 170,000
Putin yategetse ko Igisirikare cy’u Burusiya cyongerwamo abasirikare bashya 170,000

UR yiyamye abakomeje gucira urubanza umunyeshuri wayo wafunzwe akekwaho gukuramo inda
UR yiyamye abakomeje gucira urubanza umunyeshuri wayo wafunzwe akekwaho gukuramo inda

Njya nitwa umusazi n'ikigoryi: Umutoza wa Rayon Sports
Njya nitwa umusazi n’ikigoryi: Umutoza wa Rayon Sports

Kilorirwe yaramukiye mu mabombe ya FARDC n'amasasu ya M23
Kilorirwe yaramukiye mu mabombe ya FARDC n’amasasu ya M23

Rema yahagaritse ibitaramo byose yagombaga gukora muri uku kwezi
Rema yahagaritse ibitaramo byose yagombaga gukora muri uku kwezi

- DUTERE INKUNGA -

Mashya

Putin yategetse ko Igisirikare cy'u Burusiya cyongerwamo abasirikare bashya 170,000
02/12/23 17:30
Putin yategetse ko Igisirikare cy’u Burusiya cyongerwamo abasirikare bashya 170,000
UR yiyamye abakomeje gucira urubanza umunyeshuri wayo wafunzwe akekwaho gukuramo inda
02/12/23 16:00
UR yiyamye abakomeje gucira urubanza umunyeshuri wayo wafunzwe akekwaho gukuramo inda
Njya nitwa umusazi n'ikigoryi: Umutoza wa Rayon Sports
02/12/23 14:00
Njya nitwa umusazi n’ikigoryi: Umutoza wa Rayon Sports
Kilorirwe yaramukiye mu mabombe ya FARDC n'amasasu ya M23
02/12/23 12:30
Kilorirwe yaramukiye mu mabombe ya FARDC n’amasasu ya M23
imyidagaduro

Rema yahagaritse ibitaramo byose yagombaga gukora muri uku kwezi

Umuhanzi Rema yahagaritse ibitaramo bye byose yari kuzakora mu Kuboza kugira ngo ashyire (...)

Yanditswe na Ndacyayisenga Fred
Amakuru

Zelensky yemeje ko ibitero bya Ukraine bisubiza Ingabo z’u Burusiya nta cyo byagezeho

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, yemeje ko ibitero Ingabo z’igihugu cye zimaze igihe (...)

Yanditswe na BABOU Bénjamin
ubutabera

Bishop Rwagasana wa ADEPR yakatiwe gufungwa imyaka 7

Urukiko Rukuru Ku wa Kane rwakatiye igifungo cy’imyaka irindwi Bishop Rwagasana Thomas wahoze (...)

Yanditswe na BABOU Bénjamin
politiki

Turabizi ko n’Abagande bafasha M23: Vital Kamerhe

Minisitiri w’ubukungu wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Vital Kamerhe, yatangaje ko (...)

Yanditswe na TUYIZERE JD

Bwiza Media is a leading online media company based in Rwanda that provides information and analysis on societal achievements and needs.


Service Dutanga

  • Itangazamakuru
  • Kwamamaza -Advert
  • Dufata amashusho -Video
  • Dutunganya Amashusho
  • Dukora websites
  • Amatangazo / Cyamunara

Ibyiciro Bikunzwe

  • politiki
  • imyidagaduro
  • imikino
  • ubuzima
  • utuntu-nutundi

© Bwiza Media. All Rights Reserved.