Nyuma y’uko umuhanzikazi Shakira, na Gerard Piqué batandukanye ndetse hakabaho ko umwe ajya gutura ukwe n’undi bikaba uko , kuri ubu habaye gushyamirana hagati y’aba bombi bapfa ko abana bagaragara mu bitangazamakuru kandi bitemewe.
Mu bitangazamakuru byo hirya no hino bitandukanye, biri gutangaza ko rukomeje kwambikana hagati y’ibi byamamare ahani bapfa ko umwe arimo kubangamira uburenganzira bw’abana n’undi agashinja mugenzi we ko nawe abubangamira.
Bijya gutangira, Shakira yagaragaje akababaro ke ubwo umwe mu bahungu be yagaraga mu kiganiro n’itangazamakuru ari kumwe na se, atangira kujyana ibirego avuga ko Piqué yahohoteye uwo mwana ko bitemewe ko umwana utaragera mu myaka y’ubukuru agaragara ku mbuga nkoranyambaga.
Bidateye kabiri,Piqué yagaragaje ko atishimiye kuba abana babo bagaragaye mu mashusho baririmba kandi bacuranga piyano bari kumwe na Shakira.Uyu muhanzikazi nawe yahise asubiza ko nta nka yacitse amabere bitewe n’uko abana be bamaranye igihe na we muri sitidiyo, maze bumvise indirimbo iberekeyeho, bagaragaza ko bifuza kuyigiramo uruhare.
Pilar Mane, umunyamategeko wa Shakira avuga ko kuba abana barashatse kugaragara mu ndirimbo nta gikuba cyacitse.Iyi byacitse ibaye nyuma y’uko hashize igihe gito Shakira avuye mu gihugu cya Espagne yimukira mu mujyi wa Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Tanga igitekerezo