Telecom Network Solution Provider (TNSP ltd) ni ikigo kimaza imyaka irenga 5 mu Rwanda gitanga serivisi za murandasi (internet) kugeza magingo aya. Ku bantu bari basanzwe bakenera murandasi bakoresha mu rugo bakayibona bibagoye cyangwa se idahagije ibyifuzo byabo, ibyo TNSP yabikemuye mu buryo bunoze kdi bwizewe. Kuri ubu, icyo kigo, cyamaze korohereza abifuza bose murandasi (internet) mu ngo zabo kuko cyazanye serivisi yitwa FAMILY UNLIMITED PLAN akaba ari internet ikoreshwa mu ngo, Aho buri wese uri murugo ashobora kuyikoresha mu buryo yifuza kandi ashoboye.
iyi internet itangwa mu buryo bubiri butandukanye bitewe n’ubushobozi bw’ umufatabuguzi;
- FAMILY UNLIMITED PLAN : uhabwa umuvuduko ugera kuri 10 Mbps , hakishyurwa amafaranga y’amanyarwanda angana na 65,000 Ku kwezi hakaba n’ andi 65,000 atangwa bwa mbere ya installation.
- FAMILY UNLIMITED PLAN PLUS : uhabwa umuvuduko ugera kuri 15Mbps , hakishyurwa amafaranga y’ amanyarwanda angana na 80,000 Ku kwezi n’andi 65,000 atangwa bwa mbere ya instalation.
[caption id="attachment_134104" align="alignnone" width="693"] Aho waba uri hose internet ya TNSP irakugeraho kandi irahendutse [/caption]
Izi serivisi zije mu gihe kuri ubu hakenerwa ibintu byinshi mu gihe umuntu ari mu rugo nko gukomeza akazi, kwiga mu buryo bugezweho nka E-LEARNING na E-RESEARCH, ndetse izo serivisi zikaba zifasha n’abana gukora imikoro n’ibindi bashinzwe gukora by’ishuri hamwe n’imyidagaduro muri rusange. TNSP ntabwo itanga service za murandasi yo mu rugo gusa kuko ibafitiye n’ifatabuguzi rya television rikorana na murandasi ryitwa IPTV (TELEVISION CHANNELS OVER INTERNET PROTOCOL) Aho umufatabuguzi ahabwa ama shene 326 zirebwa kdi zikunzwe cyane kw’isi yose , hakishyurwa amafaranga y’amanyarwanda angana na 170,000 mu igihe kingana n’umwaka wose ugahabwa dekoderi ugakorerwa na installation.
Igitangaje rero, nuko abasanzwe bahura n’ibiciro biri hejuru kuri Packs za internet zo mu matelephone agendanwa, TNSP yamaze kugenera abafatabuguzi bose uburyo bwitwa 4G UNLIMITED SMARTPHONE PACKS, aho ku mafaranga 6,000, ushobora kubona Internet idashira ku kwezi kose kdi yihuta . TNSP itanga kdi na murandasi yakoreshwa igendanwa ijya muri mini- router, murandasi ikoreshwa mu biro mu ma hoteli ndetse no mu bindi bigo byayikenera mu buryo bwa Fiber Optic, P2P, VPN, WAN/LAN, CCTV na VOICE OVER IP SERVICES byose kubiciro biri hasi cyaneeeee.
TNSP ikorea mu nyubako iri ku muhanda uva sonatubes ugana Rwandex ahahoze amasezerano community bank muri etaje hejuru uhabona n’icyapa cyayo, ndetse ikaba ifite abakozi hirya no hino bagusanga aho uri hose, Cg se ugahamagara 0788310467 .
[caption id="attachment_134102" align="alignnone" width="780"] Ushobora kureba Televiziyo ukoresheje internet ya TNSP [/caption]
Tanga igitekerezo