Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’ingabo ya Taiwan yatangaje ko yabaze indege za gisirikare 153 z’u Bushinwa zikikije ikirwa cyigenga mu gihe u Bushinwa bwakoraga umunsi w’imyitozo minini ya gisirikare.
Minisiteri yavuze ko indege zagaragaye kuva saa saba z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku wa Kabiri (2200 UTC), minisiteri ikomeza ivuga ko ubwinshi ari bwo bwa mbere mu munsi umwe.
Mu ndege zagaragaye, Taipei yavuze ko 111 zambutse umurongo utandukanya u Bushinwa na Taiwan nk’uko iyi nkuru dukesha Deusche Welle ivuga.
Minisiteri yatangaje kandi ko amato 14 y’Igisirikare cyo mu mazi cy’u Bushinwa yegereye ikirwa muri icyo gihe kimwe.
Hagati aho, Guverinoma y’u Buyapani yavuze kuri uyu wa Kabiri ko yagaragarije Beijing "impungenge" mu gusubiza ibikorwa byayo bya gisirikare.
Umunyamabanga wungirije w’inama y’abaminisitiri, Kazuhiko Aoki, yatangarije umunyamakuru ati: "Guverinoma irakurikiranira hafi ibikorwa bifitanye isano n’ubushake bwinshi, kandi yagejeje impungenge z’u Buyapani ku ruhande rw’u Bushinwa"
Tanga igitekerezo