Muri Tanzania haravugwa inkuru y’umugabo witwa Edmund Emmanuel, wakatiwe igihano cyo kunyongwa azira gufata umucecuru w’imyaka 94 kugeza apfuye.
Edmund utuye mu ntara ya Manyara, yabwiye umucamanza ko gukora iki cyaha byaturutse ku bukene yari afite, akajya ku mupfumu akamutegeka kujya gufata uwo mukecuru usanzwe ufite ubumuga bwa kugagara, bimuviramo urupfu nk’uko ikinyamakuru Mwanchi cyandikirwa muri Tanzania cya bitangaje.
Ati: "Kubera impamvu y’ubukene, nagiye ku mupfumu nshaka gukira hanyuma antegeka ko ngomba gusambanya umukecuru w’imyaka 94, ku bw’ibyago ahita yitaba Imana bitewe nuko yari asanganywe uburwayi bwo kugagara ".
Raporo yatanzwe na muganga wasuzumye umurambo wa nyakwigendera yagaragaje ko basanze amasohoro mu gitsina ndetse n’ibikomere mu ijosi bigaragara ko byatewe n’uko yafashwe ku ingufu.
Edmund yakatiwe nyuma y’uko uru rubanza rwari rwatangiye tariki ya 13 Kamena 2020.
Yanditswe na Bagabo John
Tanga igitekerezo