Si umwuka wange ahubwo ni uwawe Mwami. Abantu benshi bakoresha umwuka wabo bagerageza gutsinda abandi kugira ngo babereke ko bashoboye, bisanga bitabashobokera. Umwami yaravuze ngo azabahindura abahamya. Bisaba Umwuka Wera kugira ngo ube umuhamya ku Mwami.
Yesu yabwiye abigishwa ubwo yatangiraga kubigisha ati: “ Nimunkurikire, nzabagire abarobyi b’abantu. (Matayo 4:19). Nzabagire-Mwuka Wera we azakugira inzira azakoresha kandi uzakoreshwa n’Umwuka we, ariko si uwawe.
Abantu benshi barakosa, bakagacokoza, bakanarakarira Mwuka Wera bakoresheje umwuka wabo. Bityo bakibaza ibiri kuba ku muntu bagerageza gufasha. Ntabwo bashobora kubona ko bakoresheje umwuka wabo. Udategereje Mwuka Wera, wakomeza uvuga igihe kirekire, ukamubangamira cyangwa ukamucokoza. Ni yo mpamvu ntegereza nkamenya icyo Mwuka yibwira.
Menya igihe Umwuka Wera aba akorana nawe, umenye igihe Mwuka aba yakugendereye, akurimo kandi akugenderamo. Wamenya ko Umugeni uzamenya Umwuka ku isaha ye ya nyuma, azagera ku byo ashaka byinshi. Niwiga kumenya Mwuka Wera, uzamenya kumutandukanye n’umwuka wawe bwite.
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana iguhe umugisha!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)
Tanga igitekerezo