Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa wa Gatandatu yanze kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo ni bwo i Arusha muri Tanzania habereye inama ya 24 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ni inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Dr William Samoei Ruto wa Kenya, Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Paul Kagame w’u Rwanda.
Iyi nama kandi yitabiriwe na Visi-Perezida w’u Burundi, Bazombanza Prosper cyo kimwe n’Umunyamabanga Mukura wa EAC, Veronica Nduva.
Tshisekedi ntiyigeze agaragara muri iyi nama, yemwe nta n’intumwa imuhagararira yigeze yohereza i Arusha.
Tshisekedi yanze kwitabira iyi nama mu gihe RDC imaze igihe ifitanye ibibazo n’ibihugu bya EAC birimo u Rwanda na Kenya.
Ni ibibazo byadutse nyuma y’intambara Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirimo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Kinshasa ivuga ko izi nyeshyamba zifashwa na Kigali, ndetse imaze igihe yarijunditse Kenya nyuma y’uko M23 yihuje n’indi mitwe irwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa bagashingira i Nairobi ihuriro bise Alliance Fleuve Congo (AFC).
Tshisekedi kandi asa n’uwateye EAC umugongo nyuma y’uko uyu muryango wohereje muri Kivu y’Amajyaruguru ingabo zo kugarura amahoro, gusa zikahava nabi kuko zanze kujya mu mirwano n’inyeshyamba za M23.
Tanga igitekerezo