Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, F�lix Tshisekedi, yibasiye guverinoma y�u Bwongereza, avuga ko yanze kwemeza ko u Rwanda rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 rukanakorera ubwicanyi mu gihugu cye, no kurwamagana.
Tshisekedi mu kiganiro yagiranye n�umunyamakuru Jane Flanagan wa Times, yavuze ko u Bwongereza buri kwirengagiza ibyo igihugu cye kirega u Rwanda, kandi ngo biterwa n�amasezerano y�abimukira n�ubufatanye mu iterambere ibihugu byombi byagiranye muri Mata 2022.
Perezida wa RDC yavuze ko n�ubwo u Bwongereza ntacyo buvuga ku mutekano muke uri mu gihugu cye, buzi neza impamvu yawo. Ati: �Ni gute igihugu gifite indangagaciro zikomeye nk�Ubwami bw�u Bwongereza gishobora kwirengagiza ibyo kizi nk�ibyo?�
Uyu Mukuru w�Igihugu yavuze aya magambo nyuma y�aho Umunyamabanga w�u Bwongereza ushinzwe umutekano w�imbere, Suella Braverman, agiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yari yaje gusura by�umwihariko amacumbi y�abimukira bo mu gihugu cye.
Ibihugu byinshi bikomeye ku Isi birimo Leta zunze ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Budage n�u Bubiligi biremeza ko u Rwanda rufasha M23 kandi rwohereje mu buryo butemewe ingabo mu burasirazuba bwa RDC. Gusa rwo rubihakanye kenshi, rugasobanura ko bibogamira ku ruhande rw�igihugu cy�abaturanyi.
Tanga igitekerezo