Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amaze igihe yaritabaje sosiyete ya gisirikare yo muri Israel kugira ngo ijye imucungira umutekano ndetse inatoze umutwe w’abasirikare bashinzwe kumurinda.
Ku wa 20 Kamena ubwo Tshisekedi yari mu mujyi wa Lubumbashi, ni bwo yagaragaye arinzwe n’abagabo b’abazungu bari bambaye imyambaro ya gisirikare ariko itariho ibirango (badges).
Aba bagabo bari bibajijweho cyane byamenyekanye ko ari abakozi ba sosiyete ya gisirikare yo muri Israel yitwa Yariv Chen.
Iyi Yariv Chen yahoze ibarizwa mu ishami Shin Bet rishinzwe umutekano w’imbere muri Israel, by’umwihariko muri Unit ya 730 ishinzwe kurinda abayobozi bakomeye muri Israel. Mu myaka ya za 2000 kandi abasirikare b’iriya sosiyete ni bo bacungiraga umutekano Ambasade ya Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yariv Chen kuri ubu yamaze guhinduka ikigo kigenga gitanga ubujyanama ndetse n’umutekano (izwi nka Yaric Chen Consultant & Security) kuri ubu ni yo imaze igihe icungira umutekano Perezida wa RDC.
Africa Intelligence ivuga ko usibye gucungira umutekano Tshisekedi, iriya sosiyete inamaze igihe iha imyitozo abasirikare babarirwa mu 1600 bo mu mutwe ushinzwe kumurinda. Ni imyitozo aba bakomando bahererwa i Lubumbashi ho mu ntara ya Katanga.
Ni imyitozo amakuru avuga ko bafatanyamo n’indi sosiyete yo muri Israel yitwa Synrgai iyoborwa na Maj Gen (Rtd) Ronny Numa wahoze mu gisirikare cya Israel (IDF).
Abacanshuro bo muri Israel Tshisekedi yitabaje ngo bamurinde biyongera ku bandi b’abanya-Roumanie Kinshasa imaze igihe yaritabaje ngo bayifashe mu ntambara ingabo zayo zimaze imyaka irenga ibiri zihanganyemo n’umutwe wa M23.
Ni imirwano aba bazungu bafatanyamo n’ingabo zirimo iza FARDC, iz’ibihugu bya SADC n’u Burundi, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na Wazalendo.
Tanga igitekerezo