Nibura abantu 12 bapfuye, barimo impinja eshatu, abandi 10 baburirwa irengero nyuma y’uko ubwato bwabo burohamye kuri uyu wa Mbere .
Ibi byabereye ku nkombe z’amazi ya Tunisia i Djerba ubwo bashakaga kwambuka inyanja ya Mediterane berekeza i Burayi, nk’uko umuyobozi n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu babitangarije Reuters.
Uyu muyobozi yavuze ko abashinzwe umutekano ku nkombe barokoye abantu 29 bari mu bwato bwuzuye abantu.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wavuze ko abimukira bose bari mu bwato ari Abanyatuniziya n’Abanyamaroke babiri.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo