Guverinoma y’u Bubiligi yongeye gusaba iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika imikoranire ifitanye n’umutwe wa FDLR; nk’imwe mu nzira zo gucubya umwuka mubi ifitanye n’u Rwanda.
U Bubiligi bwasabye RDC kureka gukorana n’uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu itangazo Minisiteri yabwo y’Ububanyi n’Amahanga iheruka gusohora.
Ni nyuma y’uko raporo nshya impuguke y’Umuryango w’Abibumbye kuri RDC ziheruka gusohora igaragaza ko Congo Kinshasa yakomeje imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FDLR.
Ingabo za Congo zisanzwe zifatanya n’abarimo FDLR n’indi mitwe yiswe Wazalendo mu kurwanya inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 Kinshasa ivuga ko ufashwa n’u Rwanda.
Leta y’u Rwanda imaze igihe igaragaza FDLR nk’umuzi w’umutekano muke umaze igihe mu burasirazuba bwa Congo, ndetse n’uw’umwuka mubi uri hagati yayo ya Congo Kinshasa.
Kuva imirwano yakongera kubura hagati y’Ingabo za Congo Kinshasa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23; u Rwanda rwakunze kugaragaza impungenge rutewe n’imikoranire y’Ingabo za Congo Kinshasa na FDLR basanzwe bahuriye mu mugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi mu itangazo ryayo, yavuze ko "raporo [y’impuguke za Loni] irerekana ugukomeza kw’imikoranire ku rugamba hagati ya FARDC n’imitwe itemewe irimo uwa FDLR. U Bubiligi burasaba abategetsi ba Congo guhita bashyira iherezo ku bufatanye n’iyi mitwe yitwaje intwaro".
U Bubiligi kandi bwavuze ko mwamagana ihohoterwa rikorwa n’imitwe yitwaje intwaro yo muri Congo ikorera abaturage, bushimangira ko "ikwiye guhagarika imirwano ndetse ikitabira urugendo rwo gushyira hasi intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe".
Bruxelles yanihanagurije u Rwanda irusaba guhagarika gufasha M23, yashimangiye icyifuzo Umuryango Mpuzamahanga umaze igihe ugaragaza cy’uko Congo n’abo bahanganye bagomba gukemura amakimbirane bafitanye biciye mu nzira y’ibiganiro.
Tanga igitekerezo