Umuturage w’u Bushinwa yafatiwe i Leipzig, mu Budage, aho yakoraga ku kibuga cy’indege ashinjwa guha amakuru ajyanye no gutwara ibikoresho bya gisirikare undi ukekwaho kuba umukozi w’ubutasi.
Ubushinjacyaha bw’u Budage bwatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, itariki 01 Ukwakira 2024, umugore w’Umushinwakazi yatawe muri yombi akekwaho kuba intasi y’inzego z’ubutasi z’u Bushinwa.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko ukekwaho icyaha witwa Yaqi X., yakoraga mu kigo gitanga serivisi z’ibikoresho ku kibuga cy’indege cya Leipzig / Halle mu burasirazuba bw’u Budage.
Abashinjacyaha mu itangazo ryabo bavuze ko X. yakoresheje umwanya we mu gukusanya amakuru yerekeye "gutwara ibikoresho bya gisirikare n’abantu bafitanye isano n’isosiyete ikora intwaro yo mu Budage."
Ihuriro n’undi ukekwaho kuba intasi
Iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga ko kuva hagati muri Kanama 2023 kugeza hagati muri Gashyantare 2024, X. "inshuro nyinshi" yahaye amakuru Jian G., undi ukekwaho icyaha ukurikiranwe ku rundi ruhande nk’uko ubushinjacyaha bubitangaza.
Aya makuru ngo yari akubiyemo ibisobanuro birambuye ku ndege, imizigo n’abagenzi ku kibuga cy’indege, ndetse no gutwara ibikoresho bya gisirikare.
Jian G. wahoze ari umukozi w’umunyapolitiki Maximilian Krah yatawe muri yombi muri Mata akekwaho ubutasi.
Nk’uko ubushinjacyaha bubitangaza, ngo Jian G. ngo yaba yarigeze kuneka abayoboke b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bushinwa mu Budage kandi atanga amakuru ajyanye n’imishyikirano n’imyanzuro mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi ayaha inzego z’ibanga.
Maximilian Krah, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi wo mu ishyaka Alternative for Germany (AfD), nawe ibiro bye mu ntangiriro z’uyu mwaka byarasatswe kubera urubanza rwa Jian G.
Tanga igitekerezo