Leta y’u Bufaransa yatangaje ko Mohamed Bazoum wakuwe ku butegetsi n’abasirikare bayobowe na General Abdoulamane Tchiani ari we wenyine wategeka ko ingabo zabwo ziva muri Niger, zikabyubahiriza.
Ibi byatangajwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, kuri uyu wa 10 Nzeri 2023 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye inama y’ihuriro rya G20 rigizwe n’ibihugu byateye imbere.
Perezida Macron yasubizaga ku itegeko ry’aba basirikare bayobora Niger by’agateganyo, birukanye ingabo z’u Bufaransa, zikanga kuva muri iki gihugu, bijyanye n’uko butemera abahiritse ubutegetsi.
Yagize ati: “Ingabo z’u Bufaransa zageze ku butaka bwa Niger bisabwe na Niger. Kandi turiyo kugira ngo turwanye iterabwoba kandi twabisabwe na Niger, Perezida Bazoum wagiyeho mu buryo bwubahirije demukarasi, guverinoma ye n’inteko ishinga amategeko.”
Macron yakomeje ati: “Ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye muri Nyakanga ryatumye Perezida watowe mu buryo bwa demukarasi agirwa imbohe. U Bufaransa buraryamagana, bugasaba ko Perezida Bazoum arekurwa, hagasubizwaho gahunda y’Itegekonshinga. Kandi ntabwo duha agaciro ibitangazwa n’abahiritse ubutegetsi. Mu gihe Perezida Bazoum atarekuye ubutegetsi, tugize ingabo tuvanayo, twabikora ku busabe bwe, tugakorana.”
Perezida w’u Bufaransa yagize ati: “Si abayobozi bagize Perezida imbohe”, yerekana ko nta mikoranire igihugu ayoboye cyagirana na bo cyangwa ngo cyubahirize ubusabe bwose bakigezaho, mu gihe bagiye ku butegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
1 Ibitekerezo
Mparambo Kuwa 11/09/23
Uwo mugambanyi se bamwishe akava mu nzira aho kubangamira Afrika yose!!!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo