Nyuma y’uko buhanwe na FIBA, u Burundi bukomeje gutakaza abakinnyi n’abatoza mu mukino wa Basketball bari kujya gukorera mu bihugu bigiye bitandukanye.
Hafi amezi 9 nta rushanwa rya Basketball ritegurwa mu Burundi, bamwe mu bakinyi n’abatoza bari ibihangange muri Dynamo BBC na Urunani BBC bakomeje kuyasiga ubutitsa.
Aba bakinnyi n’abatoza bakomeje kuva mu Burundi aha bari kujya gukina mu Rwanda na Congo bemerewe gutegura amarushanwa ya Basketball.
Abakinnyi bagera kuri Batanu bakiniraga Urunani BBC bamaze kuyitera umugongo bigira gukina mu ikipe yo muri Congo yagaragaje ko ibashaka.
Abo bakinnyi ni Landry Ndikumana, Clarck Dushime, Mamadou Dioumé, Paul Ereng, Bwanga Michael aho bagiye gukomereza muri BC Ami BK yo muri Congo.
Dynamo BBC yatumye u Burundi buhanwa yo hamaze kuvamo abagera kuri Bane barimo n’abaje gukina mu Rwanda.
Abo ni David Deng Dikong werekeje muri Chaux Sports, Israel Otobo waje muri APR BBC, Bello Nkanira werekeje muri Orion BBC ni mu gihe Guibert Nijimbere yatijwe muri Kepler Basketball yo mu Rwanda.
Si abakinyi bonyine bakomeje kugenda ahubwo n’abamwe mu batoza bakomeje kugenda aho twavuga nka Olivier Ndayiragije watozaga Dynamo BBC wayiteye umugongo akaza muri Titans yo mu Rwanda.
Abo bose bagenda, hari abagenda bagurishijwe n’abandi bagenda batijwe mu makipe yerekanye ko abifuza.
Birivugwa ko kandi n’abandi bakinnyi basigaye mu Burundi bakomeje gushaka amakipe yabijyanira kuko batiteguye kumara hafi amezi 9 badakina.
Tanga igitekerezo